Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zakiriye icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaganiraga kuri gahunda ihuriweho igamije guteza imbere ubukungu bw’akarere ibihugu byombi bihuriyemo (REIF).

 

 

Ni ibiganiro byayobowe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.

 

 

Uyu mugabo abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko gahunda ya REIF izagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu karere ndetse inateze imbere abagatuye.

 

 

Yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’ibiganiro kuri gahunda ihuriweho igamije guteza imbere ubukungu bw’akarere (REIF). Ubufatanye bwimbitse hagati y’ibi bihugu byombi mu by’ingufu, ibikorwa remezo, urujya n’uruza runyuze mu mucyo rw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubukerarugendo, n’ubucuruzi bizatanga amahirwe yo gukura k’ubukungu, akazi, no kubona serivisi z’ibanze.”

 

 

“REIF izashimangira amahoro kandi izagirira akamaro za miliyoni z’abantu batuye akarere k’ibiyaga bigari, ifashe abaturage kugira uruhare mu mahoro arambye n’iterambere rusange.”

 

 

Inama yaherukaga guhuza intumwa z’u Rwanda na RDC mu byo yari yemeje harimo ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2025, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukazatangira kurandurwa hagati ya 21 na 30 Ukwakira 2025.

 

 

Ibi biganiro byakurikiye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

Ni amasezerano arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

 

 

Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

 

 

Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

 

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n’igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by’umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.