Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo ziherutse kuzamurira imisoro.
Urwego rwa Amerika rushinzwe gasutamo rwasobanuye ko ibikoresho birebwa n’uku gukomorerwa ari ibyamaze kugera muri iki gihugu ndetse n’ibyavuye mu bubiko bwo mu Bushinwa uhereye tariki ya 5 Mata 2025.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Perezida Donald Trump azamuriye ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro, awugeze ku 145%, ashinja iki gihugu cyo muri Asia gusuzugura ubucuruzi mpuzamahanga.
Uyu musoro wari kugira ingaruka zikomeye ku bigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika bikorera mu Bushinwa nka Apple, bikohereza ibicuruzwa muri Amerika.
Ikigo Wedbush Securities gitanga serivisi z’imari kigaragaza ko ibikoresho bya Apple birimo telefone na mudasobwa bigera kuri 90%, bikorerwa mu Bushinwa.
Mu rwego rwo kwihimura, u Bushinwa na bwo bwazamuriye ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro, buwugeze ku 125%.