Nyuma y’uko Umuyobozi w’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammad al-Julani, ahuye n’itsinda riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika riherutse muri Syria, iki gihugu cyahise gikuraho igihembo cya miliyoni 10$ cyari cyarashyizweho ku muntu uzatanga amakuru azafasha mu kumuta muri yombi.
Mu 2017, ni bwo Amerika yongereye igihembo ku muntu wari buzatange amakuru atuma Abu Mohammad al-Julani atabwa muri yombi, kivanwa kuri miliyoni 5$ kigezwa kuri miliyoni 10$.
Gusa uyu mugabo ni we wayoboye urugamba rwakuyeho Perezida Bashir al-Assad, atangaza ko imikoranire y’umutwe ayoboye na Al-Qaeda yahagaze kandi ko ashyigikiye amahoro, ndetse atifuza guteza ibibazo kuri Israel cyangwa ngo yemere ko Syria ikoreshwa nk’igikoresho cya Iran.
Amerika yaje kohereza itsinda ryagiye kuganira na Abu Mohammad al-Julani, ibiganiro byabo bigenda neza kuko uyu mugabo yavuze ko yifuza gukorana na Amerika mu kongera kubaka ubukungu bwa Syria bwasenyutse ku rwego rukomeye.
Abu Mohammad al-Julani aherutse gusaba ko Amerika yakuraho ibihano by’ubukungu yafatiye Syria kuko ari igihugu cyahindutse, kandi cyifuza kongera kwiyubaka nyuma y’imyaka 13 y’intambara.