banner

Amerika yasabye abaturage bayo bari muri RDC kuryamira amajanja

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye kugabanya umubare w’abakozi b’Abanyamerika bayikoreraga, inasaba abaturage bafite ubwenegihugu bwa Amerika bari muri icyo gihugu kuryamira amajanja.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, rigaragaza ko Ambasade ya Amerika iri kugabanya umubare w’abakozi b’Abanyamerika bayikoreraga.

Yagiriye inama kandi Abanyamerika bose bari muri RDC kuva bwangu muri icyo gihugu bakoresheje indege.

Iryo tangazo kandi rikomeza rigaragaza ko kubera ibibazo by’umutekano muke i Kinshasa, Ambasade ya Amerika itazongera gutanga ‘interview’ ku bashaka Visa ndetse na serivisi zisanzwe zahabwaga abaturage bafite ubwenegihugu bwa Amerika.

Ambasade ya Amerika kandi yakomeje isaba abaturage b’icyo gihugu bari muri RDC guhora biteguye kandi n’ibintu byabo biri ku murongo.

Yakomeje iti “Mukore ibishoboka ngo ibyangombwa by’inzira byanyu n’imiryango yanyu bihore biri kuri gahunda n’ibintu by’ibanze bibe byashyizwe mu bikapu ku buryo bishobora kuborohera kubitwara.”

Yakomeje igaragaza ko ingendo nyinshi kuri ubu ziri gukorwa hifashishijwe ikibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa.

Mu gihe hakenewe ubufasha, Abanyamerika bari muri RDC basabwe kwihutira kubimenyekanisha kugira ngo babuhabwe mu maguru mashya.

Basabwe kandi kongera gusuzuma ingamba zabo z’ubwirinzi no kugenzura ko imiryango yabo ifite ibiribwa bihagije n’amazi ishobora gukoresha mu gihe cy’iminsi runaka babaye bari mu ngo zabo.

Inkuru Wasoma:  Zelensky yigaramye miliyari 200$ Trump avuga ko Amerika yahaye igihugu cye

Basabwe kandi guhora bateguye ibintu byabo birimo imyenda, ibirebana n’ubuvuzi nk’ibyangombwa by’ubwishingizi bwo kwivuza ndetse n’iby’inzira.

Abo baturage kandi na bo basabwe kuba bafite uburyo bashobora kwifashisha budashingiye gusa ku gushingira ku bufasha bwa Guverinoma ya Amerika.

Bongeye gusabwa kwirinda kujya ahari abantu benshi cyangwa mu myigaragambyo iyo ari yo yose, kugira amakenga y’abantu babari hafi, gusoma ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu mu kumenya aho ibintu byerekeza n’ibindi bitandukanye.

Ambasade ya Amerika yaherukaga gutangaza ko ifunze imiryango by’agateganyo, nyuma y’uko abatuye mu Mujyi wa Kinshasa muri RDC bateye Ambasade z’ibihugu bitandukanye, babishinja kutagira icyo bikora ku mutwe wa M23.

Icyo gihe Ambasade zatewe zirimo iy’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Abaturage bagerageje gutwika inyubako zikoreramo, bakoresheje amapine.

Nabwo Amerika yari yasabye abaturage bayo bose gutangira kuva muri icyo gihugu bwangu kubera ibibazo by’umutekano muke.

Ibyo bibaye kandi nyuma y’uko Umutwe wa M23 ugiye kumara icyumweru ugenzura Umujyi wa Goma ndetse uheruka gutangaza ko intego yawo ari ukugera i Kinshasa ugakuraho ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!