Mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye zavuze ko zidashyigikiye ubufasha u Rwanda rushinjwa guha umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa RDC ndetse zisaba ko ruvana abasikare na misile zihanura indege rushinjwa kohereza muri iki gihugu.
U Rwanda ni kenshi rushinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke uri muri RD Congo, ruvugwa ko ruha ubufasha umutwe wa M23 ndetse Amerika yongeye kubikomozaho ivuga ko yamaganye bikomeye kuba umutekano mucye urimo kurushaho kuzamba mu burasirazuba bwa DR Congo, bitewe na M23 ifashwa n’u Rwanda.
Muri iri tangazo Amerika ikomeza ivuga ko inamaganye ibitero biheruka bya M23 ku mujyi Sake, ndetse yibutsa ko uyu mutwe wafatiwe ibihano n’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye. Ikomeza ivuga ko izo misile ziraswa ku butaka bwa RDC zishyira mu byago ubuzima bw’abasivile n’abasirikare bo kubungabunga amahoro b’Umuryango w’Abibumbye n’abo mu karere ndetse n’abakora ubutabazi muri RDC.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, Matthew Miller yagize ati “Dusabye M23 guhagarika imirwano aka kanya no kuva mu birindiro byayo by’ubu mu nkengero za Sake na Goma kandi nkuko bijyanye na gahunda za Luanda na Nairobi. Ariko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera ruzuyaza ngo rusabe imbabazi ku bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo.”
Amerika itangaje ibi mu gihe Afurika y’Epfo yatangaje amazina y’abasirikare bayo babiri, bo mu butumwa bw’ingabo z’akarere za SADC, bishwe n’igisasu muri Congo muri iki cyumweru. Aribo Capt. Simon Mkhulu Bobe na Lance Corporal Irven Thabang Semono ubwo igitero cyagabwaga ku birindiro by’abasirikare b’ingabo za SADC ziri muri RDC.
Uyu muyobozi avuze ibi mu gihe mu nama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko atazigera agirana ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu nyuma y’uko ibyo rukoze byose Abategetsi ba Congo babishyira ku Rwanda.
Ivomo: BBC