Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yatangaje ko Perezida Volodymyr Zelensky agomba gufatira urugero ku Burusiya bwemeye gutangira ibiganiro byo guhagarika intambara na Ukraine, ubu biganisha ku gutanga umusaruro.

 

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fox News ku wa 23 Gashyantare 2025.

Amerika imaze iminsi ishyira igitutu kuri Ukraine ngo bumvikane uburyo iki gihugu kizishyura inkunga za gisirikare cyahawe.

 

Ukraine yigeze guha ubutegetsi bwa Biden igitekerezo cy’uko yaha Amerika uburenganzira busesuye ku bucukuzi bw’umutungo kamere uri munsi y’ubutaka bwayo ariko nyuma Perezida Zelensky yisubiraho.

 

Donald Trump akijya ku butegetsi yateguye itsinda ryagombaga gufatanya na Zelensky gusinya amasezerano y’ibanze ku guha Amerika uburenganzira ku mutungo kamere wayo, Zelensky yanga kuyasinya.

 

Pete Hegseth ati “Zelensky akwiriye kuyoboka ameza y’ibiganiro kubera ko imikoranire mu bukungu ari ikintu gikomeye ku hazaza h’igihugu cye, ndetse twizeye ko azabikora mu bihe bya vuba.”

 

Kuva Trump yajya ku butegetsi yavuze kenshi ko Zelensky ari umunyagitugu wanze gukoresha amatora ndetse ategeka ko Ukraine igomba kwishyura inkunga ya gisirikare ya miliyari 200$ yahawe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.