Ambasaderi wa Algerie mu Muryango w’Abibumbye, Amar Bendjama, yavuze ko nihatagira icyo uyu muryango ukora ngo uhagarike ubwicanyi Israel iri gukora muri Gaza, uzisanga wakoze amakosa nk’ayo mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ni ingingo Amar Bendjama yagarutseho ku wa 18 Nzeri 2025 ubwo i New York ku cyicaro cya Loni hateranaga inama y’ibihugu 15 biri mu Kanama gahoraho k’umutekano ka Loni, hagamijwe kwemeza ko ubwicanyi Israel iri gukora muri Gaza ari Jenoside.

 

 

Ibihugu 14 byatoye byemeza ko ibyo Israel iri gukora ari Jenoside, ariko biza kurangira uyu mwanzuro utemewe kuko witambitswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biturutse ku burenganzira ifite bwo gutesha agaciro umwanzuro nubwo waba watowe (droit de veto).

 

 

Algeria nk’umunyamuryango udahoraho muri aka Kanama k’umutekano na Loni, yatoye na yo yemeze ko ubwicanyi Israel iri gukora muri Gaza ari Jenoside.

 

Nyuma yo kubona ko uyu mwanzuro witambitswe na Amerika, Ambasaderi wa Algeria muri Loni, Amar Bendjama, yavuze ko amakosa uyu muryango uri gukora, asa n’ayo wakoze ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibyabaye muri Bosnia mu 1995.

 

 

Ati “Aka Kanama katsinzwe ubugira kabiri mu bijyanye no gukumira Jenoside. Uyu munsi bisa nk’aho dusatira ukongera gutsindwa kwa gatatu, kandi kuri iyi nshuro nta rujijjo rukwiriye kubaho: Buri umwe muri twe agomba guhitamo kugira icyo akora ngo ahagarike Jenoside, cyangwa akazashyirwa mu mubare w’ababaye abafatanyacyaha.”

 

Yakomeje asaba imbabazi Abanya-Palestine kuba ntacyo bashoboye gukora ngo babatabare.

Ati “Mutubabarire, kubera ko Isi ivuga Ibijyanye n’uburenganzira ariko ikabubima (Abanya-Palestine). Israel irica buri munsi ariko nta gikorwa.”

 

 

Ibyatangajwe na Algeria bisa neza n’ibyashyizwe hanze na Navi Pillay, Umunya-Afurika y’Epfo wayoboye Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

 

 

Uyu mugore ni we uyoboye Komisiyo y’impuguke yashyizweho n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse iza kugaragaza ko Israel iri gukora Jenoside muri Gaza.

 

 

Navi Pillay yavuze ko Jenoside Israel iri gukora muri Gaza ijya gusa neza n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko mu 1994 Abatutsi bitwaga ‘Inyenzi’ izina rigamije kubatesha agaciro, mu gihe kuri ubu Israel yita Abanya-Palestine inyamaswa.