Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyagabye ibitero by’indege mu Majyepfo ya Somalia, cyica abayobozi babiri ba Al-Shabaab, umutwe w’iterabwoba ushingiye kuri Al-Qaeda, harimo n’umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe witwa Mohamed Mire Jama wari uzwi nka Abu Abdirahman.
Ni igitero cyagabwe ku wa 24 Ukuboza 2024 ku bufatanye na Guverinoma ya Somalia, aho cyari kigambiriye guhangana n’ibyihebe byo mu gice cya Quyno Barrow giherereye mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Mogadishu
Itangazo Ishami ry’Igisirikare cya Amerika rikorera muri Afurika, AFRICOM, ryashyize hanze ku wa 26 Ukuboza 2024 ryakomeje riti “Tuzakomeza gukurikirana kugira ngo tubagezeho umusaruro wavuye muri iki gikorwa mu buryo bunoze. Tuzajya dukomeza kubaha amakuru uko tuyabonye.”
Imyaka imaze kuba myinshi Somalia ihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba, bigirwamo uruhare Al-Shabaab, bikiyongeraho ibibazo by’ibiza, ibituma iki gihugu kizahazwa n’ubukene.
Amerika yashoye kenshi mu bikorwa byo guhangana n’uwo mutwe w’iterabwoba nubwo Donald Trump agitangira kuyobora yatangaje ko agiye gukura ingabo za Amerika muri Somalia, Perezida Biden akisubiraho kuri icyo cyemezo.
Mu minsi ishize Misiri yatangaje ko ishaka kwifatanya n’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri gucunga umutekano muri Somalia.