Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri i Dar es Salaam yashyize ahagaragara ibaruwa ikangurira Abanyamerika bari muri Tanzania gukaza umutekano, nyuma y’uko hagaragaye amakuru y’imyigaragambyo ishobora kuba mu minsi iri imbere.

Mu butumwa bwasohowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ambasade yatangaje ko hari ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biri gutegurwa bishobora kugera ku rwego rwo hejuru ku wa 9 Ukuboza 2025, nubwo na mbere y’iyo tariki bishoboka , cyane ku wa 5 Ukuboza, hashobora kuba hari ibindi bikorwa byatangira.
Nubwo Ambasade itavuze abayishyigikiye cyangwa abayitegura, yatangaje ko Abanyamerika bari muri Tanzania cyangwa abayisura mu minsi ya vuba bakwiye kwitegura ihungabana ry’ingendo no kubahiriza amabwiriza yose ya Leta y’icyo gihugu. Yavuze ko hashobora kubaho:
- Gushyiraho amasaha yo kuguma mu rugo,
- Kuzimwa cyangwa kugabanywa kw’itumanaho rya internet,
- Gufunga cyangwa gushyira za bariyeri ku mihanda,
- Guhagarika ingendo zambukiranya amazi zijya cyangwa ziva Zanzibar,
- No guhagarika ingendo z’indege mpuzamahanga mugihe umutekano wakomeza kuba muke.
Ambasade yasabye kandi abaturage bayo kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no kwiteganyiriza ibikenerwa by’ingenzi nk’amazi, ibiribwa, imiti, n’ibikomoka kuri peteroli. Yanavuze ko mu gihe ibintu byahungabana cyane, ubushobozi bwayo bwo gutabara cyangwa gufasha Abanyamerika baba babikeneye bushobora kugabanuka.
Izi mpuza bikorwa zihuza n’imyigaragambyo yabaye hagati ya 29 Nzeri na 4 Ukwakira, ubwo abaturage bamwe bigaragambyaga ku mpamvu zijyanye n’ukuntu abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora ya perezida. Ayo matora yatsindiwe na Samia Suluhu Hassan, wari usanzwe ayobora Tanzania.
Abasesenguzi muri politiki bavuga ko ubutegetsi bwa Suluhu bushobora guhura n’ihurizo rikomeye mu gusubiza igihugu mu mahoro no kugenzura ubushyamirane bukomeje kwigaragaza mu baturage.
