Ku wa 18 Kamena 2025, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) cyemeje ku mugaragaro imiti ya mbere yo kwirinda agakoko gatera SIDA (HIV) ifatwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka. Iyi miti, izwi ku izina rya Lenacapavir, ikaba izajya igurishwa ku izina rya Yeztugo, igenewe abari mu byago byinshi byo kwandura HIV, ikaba izajya ifatwa inshuro imwe buri mezi atandatu.

 

 

Iki cyemezo cyatangajwe na FDA gifatwa nk’intambwe idasanzwe mu rugamba isi imazemo imyaka myinshi rwo guhashya icyorezo cya SIDA. Ku bantu benshi, guhabwa urukingo inshuro ebyiri gusa mu mwaka biroroshye ugereranyije n’uburyo busanzwe bwo gufata ibinini buri munsi, aho bamwe batabasha kubikurikiza neza.

 

 

Imiti isanzwe ikoreshwa mu kwirinda no kuvura HIV yagiye ifasha abantu benshi ku isi kugabanya igipimo cy’agakoko ku kigero cyohejuru, bigatuma badashobora kwanduza abandi, ndetse n’abataranduye bakabasha gukomeza kuba bazima igihe bafata PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis).

 

 

Mu bushakashatsi bubiri bwakozwe n’uruganda Gilead Sciences, rwakoze iyi miti, byagaragaye ko Lenacapavir yarinze ku kigero cya 100% abagore  (cisgender women) bageragejweho, ugereranyije n’ibinini bya buri munsi. Ku rundi ruhande, mu bagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu bafite imyitwarire itandukanye y’igitsina (gender-diverse), iyi miti yarinze ku kigero cya 96%.

 

Dr. David Ho, umwarimu muri Kaminuza ya Columbia mu bijyanye n’ubumenyi bw’udukoko dutera indwara, ubudahangarwa bw’umubiri n’ubuvuzi, yavuze ko:

“Gukoresha Lenacapavir  mu kwirinda HIV ni intambwe ikomeye cyane. Ifite ubushobozi bukomeye bwo kugabanya ikwirakwira rya HIV ku isi.”

 

Dr. Ho ni umwe mu mpuguke zatangije uburyo bwo guhuza imiti itandukanye mu kurwanya HIV no gukumira ko ivumbuka ry’udukoko dufite ubudahangarwa ku miti.

 

Nubwo iyi miti yitezweho byinshi, imiryango i haranira ubuzima rusange ndetse n’imiryango mpuzamahanga irwanya SIDA bagaragaje impungenge z’uko ibyo byiza bishobora kutagerwaho uko bikwiye, bitewe n’igabanuka ry’amafaranga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyira mu bikorwa byo kuvura no kwirinda HIV ku rwego mpuzamahanga.