Mu minsi itatu ishize, indege za gisirikare z’Amerika nibura 30 zafashe rutemikirere zivuye ku bibuga by’indege bya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zijyanwa ku mugabane w’u Burayi. Ibi byatangajwe n’urubuga Flightradar24 rukurikirana ingendo z’indege, byemezwa kandi n’itsinda rya BBC Verify risanzwe rigenzura ukuri kw’amakuru.

Izo ndege zose ni izo mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker, zifite ubushobozi bwo gutwara no kongerera ibitoro izindi ndege z’intambara mu gihe ziri mu kirere. Byatangajwe ko nibura zirindwi muri zo zahagaze i Burayi, cyane cyane ku bibuga bya gisirikare byo muri Espagne, Ecosse (Scotland) no mu Bwongereza.

Izi ngendo zibaye mu gihe intambara hagati ya Israel na Irani ikomeje gufata indi ntera, nyuma y’igitero Israel yagabye ku bikorwa bya nikleyeri bya Irani ku wa Gatanu, ivuga ko kigamije kuburizamo gahunda yayo yo gutunganya intwaro za kirimbuzi.

Nubwo hatatangajwe ku mugaragaro niba kwimura izi ndege bifitanye isano n’iyo ntambara, inzobere mu bya gisirikare, Justin Bronk wo mu kigo RUSI (Royal United Services Institute) cyo mu Bwongereza, yabwiye BBC ko iyo koherezwa kw’indege z’intambara zitwara ibitoro “atari ibisanzwe na gato” kandi byerekana ko Amerika ishobora kuba iri kwitegura “gufasha ibikorwa bikomeye by’intambara” mu karere.

 

Ibi bibaye kandi mu gihe andi makuru yizewe yemeza ko Amerika yakuye ubwato rwayo bukomeye bw’intambara USS Nimitz mu nyanja yo mu majyepfo y’u Bushinwa, ibwerekeza mu burasirazuba bwo hagati, nyuma yo kuvanwa mu bikorwa byagombaga kubera muri Vietnam.

Ubwato USS Nimitz butwara itsinda ry’indege z’intambara, bukaba buherekejwe n’ubundi bwato bwa gisirikare burasa misile, buzwi nka DDGs (Guided Missile Destroyers). Amakuru ava ku rubuga MarineTraffic yerekana ko ku wa kabiri mu gitondo, ubwo bwato bwari buri mu bunigo bwa Malacca bugana muri Singapore.

Ibi byose bijyana n’inkuru y’uko indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16, F-22 na F-35 na zo zimuriwe mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, nk’uko byatangajwe n’abategetsi batatu bo muri Amerika ku wa kabiri.

Indege zatwawe i Burayi zishobora gukoreshwa mu kongerera ibitoro izi zindi ziri mu karere, cyane cyane mu gihe habaye igikorwa cy’intambara gihoraho.

Vice-Admiral Mark Mellett wahoze ayoboye ingabo za Ireland yavuze ko izo ngendo z’indege zishobora kuba zigamije guteza urujijo, mu rwego rwo gutera igitutu Irani ngo yemere ibyo yangaga mu biganiro kuri gahunda yayo ya nikleyeri.

Indege zirindwi zakurikiranywe n’amakuru ya BBC Verify, zagaragaye ziri mu kirere cy’uburasirazuba bwa Sicile mu Butaliyani. Esheshatu muri zo ntizagaragazaga aho zerekeje, mu gihe imwe yagaragaye igwa ku kirwa cya Crète mu Bugereki.

Amakuru y’uko Irani ifite ibigo bikomeye bibiri byihishe munsi y’ubutaka bitunganyirizwamo uranium – ikigo cya Natanz cyarashweho n’indege za Israel, mu gihe ikigo cya Fordo, kiri munsi y’imisozi hafi y’umujyi wa Qom, kigikomeje kwibazwaho cyane.

Abasirikare bo mu Burengerazuba bw’Isi bavuze ko kugaba igitero kuri Fordo bishobora gusaba gukoresha ibisasu rutura bibonesha imyobo bizwi nka GBU-57A/B MOP (Massive Ordnance Penetrator), bipima toni 13.6. Ibyo bisasu bishobora kumenera mu bwubatsi bwa beto bugera kuri metero 60. Indege zonyine zishobora kubitwara ni B-2 Spirit, zitarangwa na radari.

Amakuru y’icyogajuru yerekana ko muri Werurwe indege za B-2 zari ku kirwa cya Diego Garcia, kiri mu nyanja y’Abahinde. Nubwo kiri mu ntera ya kilometero 3,860 uvuye ku nkombe za Irani, kibarwa nk’aho kiri mu ntera yemerera izo ndege kugaba ibitero birimo ubushobozi bwo gusenya ibikorwa bya nikleyeri.

JD Vance, Visi Perezida wa Amerika, yanditse ko Perezida Trump ashobora gufata icyemezo gikomeye ku bijyanye no guhagarika burundu gahunda ya nikleyeri ya Irani. Ibi bishobora gufatwa nk’icyitegererezo cy’uko Amerika ishobora kwinjira mu bikorwa by’intambara byeruye.

‘Air Marshal’ Greg Bagwell, wahoze ayoboye ibikorwa by’indege mu ngabo z’u Bwongereza, yavuze ko indege za B-2 zitari ku kirwa cya Diego Garcia bishobora kuba ari igice gikomeye kibura kugira ngo igitero cya Amerika kuri Irani gishoboke. Ariko yongeyeho ko izo ndege zishobora kugaba igitero zivuye muri Amerika, kandi ko zishobora gukora mu buryo budahwema amasaha 24.

Ati: “Amerika yabujije Irani amahirwe yo kwirinda mu buryo ubwo ari bwo bwose. Aho ari ho hose hari ibikorwa bya nikleyeri, Israel cyangwa Amerika bashobora kuhagera bagakora icyo bashaka.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.