banner

Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, Ebrahim Rasool, imushinja kwanga Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko Ambasaderi Rasool atagihawe ikaze muri Amerika kandi ko ntacyo bafite cyo kuganira na we.

Yagize ati “Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo agihawe ikaze mu gihugu cyacu cyiza. Ebrahim Rasool ni umunyapolitiki ufite ivanguramoko, wanga Amerika na Perezida Donald Trump.”

Minisitiri Rubio yagaragaje ko Ambasaderi Rasool yazize kuba aherutse kuvuga ko Perezida Trump ayoboye umuryango w’abazungu bashaka kuyobora Isi, kandi ngo hari n’Abanyafurika y’Epfo bawurimo.

Inkuru Wasoma:  FDLR ntishobora kutunesha: Gén. Makenga

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko byakiranye akababaro iyirukanwa rya Ambasaderi Rasool, bisaba ko hakoreshwa inzira ya dipolomasi mu kuganira kuri iki kibazo.

Byagize biti “Ibiro bya Perezida byakiranye akababaro kwirukanwa kwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Ebrahim Rasool.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yiteguye gukomeza umubano wayo na Amerika, ugamije inyungu za buri ruhande.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!