banner

Amerika yongeye gushinja u Rwanda kohereza abasirikare 4,000 mu Burasirazuba bwa Congo

Ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu Burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000, aho bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Aya makuru kandi y’uko aba basirikare baba bagiye gufasha umutwe wa M23 agaragara no muri raporo nshya impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara. Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade wazo wungirije w’agateganyo mu muryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu zahaye umugisha iby’uko u Rwanda koko rufite ziriya ngabo mu Burasirazuba bwa Congo.

Stephanie Sullivan yabwiye akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ko Ingabo z’u Rwanda zirenga 4,000 ziri ku butaka bwa RDC, kandi zigaba ibitero byahitanye abasivile, birimo n’igitero cyo ku ya 3 Gicurasi cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga kigahirana abantu benshi, abandi bagakomereka.

Uyu mudipolomate yagaragaje ko Amerika ihangayikishije n’ubwiyongere bw’imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC mu minsi mike ishize yageze mu gice cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kizwi nka Grand-Nord. Ati “Nk’uko amakuru yizewe abigaragaza, uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo muri Kivu y’Amajyaruguru rwarenze guha M23 ubufasha bworoheje, ruba urufatika kandi rutaziguye ku buryo byatumye ingabo z’u Rwanda na M23 bigarurira uduce twinshi twa za Teritwari za Kivu y’Amajyaruguru kandi birasa n’aho bafite gahunda yo kwagura uturere bagenzura.”

Inkuru Wasoma:  Kiliziya gatolika yatangaje icyo yifuza ku ntambara hagati ya DRC na M23

Icyakora inshuro nyinshi, u Rwanda rwakunze guhakana ibyo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aheruka gutangaza ko “u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho bijyanye n’amagambo rwahaye agaciro gakomeye ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC waruteguje kuzarushozaho intambara.

Ni Tshisekedi by’umwihariko umaze igihe akorana na FDLR, ndetse Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni yasabye ko iyo mikoranire yahagarara. Amerika ku ruhande rwayo ivuga ko yiteguye gushyigikira ingamba zo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo abahatuye bashobore gutekana, ndetse no kugira ngo u Rwanda rutekane.

Ivomo: BWIZA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved