Amnesty International yemeje ko Israel iri gukora Jenoside

Amnesty Internatitonal yasohoye icyegeranyo tariki 6 Ukuboza 2024, kivuga ko Israel n’igisirikare cyayo byarenze ku masezerano yemewe n’umuryango w’Abibumbye (ONU) mu mwaka w’i 1948, yerekeye ibyaha bya Jenoside.

Raporo y’impapuro zigera kuri 300, yavuye mu iperereza ryakozwe mu gihe cy’amezi icyenda nyuma y’ibitero y’ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023.

Iperereza ku byaha Israel yakoze ryakorewe muri Gaza, ryerekana ko ibitero by’intambara ya Israel byabaye inshuro cumi hagati y’ukwezi k’Ukwakira 2023 kugeza muri Mata 2024 byahitanye abasivire 334 harimo abana 141.

Kuba iyi ntambara igwamo abasivile, bigaragaza uruhare rwa Israel ko itarwana n’abasirikare gusa kuko itita ku buzima bw’abaturage.

Iperereza bakoze ryagaragaje ko kuba Israel yarasabye abaturage kuva mu bice batuye bahunga imirwano bakagenda ari benshi byatumye abagera kuri miliyoni ebyiri bava mu byabo bikurikirwa n’ikibazo cyo kutagerwaho imfashanyo uko bikwiriye.

Iyi raporo ivuga ko ibi byakozwe na Israel mu rwego rwo kubica buhoro buhoro bakabamara.

Agnes Gallamard, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe, Amnesty International yatangaje ko ibyo yakozeho iperereza biri muri iki cyegerenyo cyayo bikwiye kwereka amahanga ko ibiri kuba mu Ntara ya Gaza ari itsembabwoko.

Israel yatangaje ko icyegeranyo cya Amnesty International, gishingiye ku binyoma byambaye ubusa. Yavuze ko iri shyirahamwe riteye isoni ku byo ryatangaje kandi ritakoze ubucukumbuzi ku ntambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuko itagaragaje uruhare rwa Hamas n’abo yashimuse.

Si Amnesty International yavuze ko Israel irimo ikora Jenoside muri Palestine gusa kuko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan muri Gicurasi uyu mwaka, yatangaje ko Igihugu cye kigiye kwifatanya na Afurika y’Epfo, mu rubanza iregamo Israel mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga (Cour pénale internationale – CPI) rw’i La Haye, kuba irimo gukorera Jenoside Abanyapalestine muri Gaza.

Afurika y’Epfo nayo iherutse kwemeza ko Israel irimo gukora Jenoside ku Banyapalestine mu ntambara irimo kubera muri Gaza. Yongeyeho ko Israel ifite umugambi wo gusenya Gaza kandi uwo mugambi ukaba uturuka hejuru mu bategetsi b’icyo gihugu.

Afurika y’Epfo yanasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutegeka Israel guhagarika ibitero byayo.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho.

Inkuru Wasoma:  Imirwano ikomeye yahuje M23 na Wazalendo

Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro na ICC, kimwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant kubera ibyaha by’intambara bakekwaho bishingiye ku ntambara Igihugu cyabo cyashoje mu bice binyuranye muri Palestina birimo Intara ya Gaza.

Umucamanza w’uru Rukiko rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yavuze ko atangaje impapuro zita muri yombi abantu babiri, Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant, ku bw’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho gukora kuva tariki 08 Ukwakira 2023 kugeza tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo Ubushinjacyaha bwatangaga ikirego cyo kubafata.

Afurika y’Epfo yavuze ko hafi 85% by’abaturage ba Gaza birukanywe mu nzu zabo, 1/4 cy’abo baturage bafite ikibazo cy’inzara ikabije, ndetse n’igice kinini cya Gaza cyarasenyutse.

Afurika y’Epfo ibona ko ibyo bikorwa bya Israel muri Palestine ari Jenoside kandi imaze imyaka myinshi itegurwa, kandi bitari no mu rwego rwo kwihorera kuri Palestine.

Tariki 3 Ukuboza 2024, i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hatowe umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, usaba ko hemerwa ubwigenge bwa Palestine nk’Igihugu ndetse Israel ikava mu bice byayo yigaruriye kuko ari byo bizatanga amahoro arambye.

Uyu mwanzuro wiswe ‘gukemura mu mahoro ikibazo cya Palestine’ ugamije gushyigikira ko mu gukemura amakimbirane ya Israel na Palestine, habaho ibihugu bibiri bibanye mu mahoro buri kimwe kikagira imbibi zacyo, hagendewe ku mipaka ya mbere yo mu 1967.

Uyu mwanzuro kandi usaba Israel kuva mu bice bya Palestine yigaruriye birimo na East Jerusalem. Wasabye ko hatekerezwa ku burenganzira bw’Abanyapalestine haherewe ku burenganzira bwo kwihitiramo icyerekezo n’uburenganzira ku gihugu cyabo cyigenga.

Itangazo ryashyizwe hanze na Loni rivuga ko uyu mwanzuro usaba Israel, kubahiriza inshingano ifite mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga zirimo no guhagarika ibikorwa binyuranyije n’amategeko mu bice bya Palestine vuba bishoboka,

Hari kandi guhagarika ibikorwa bishya byo gutuza Abanya-Israel ndetse no gukura abo yari yaratuje mu bice bya Palestine, isabwa kandi guhagarika ingamba zo guhindura imiterere y’ibice bya Palestine yigaruriye birimo na East Jerusalem.

Ni umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 156 birimo n’u Rwanda u Bubiligi, u Bushinwa, Ethiopia, u Budage, u Buholandi, Qatar, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Umunani birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biwamaganira kure, mu gihe ibindi umunani byifashe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved