Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Jolly Mutesi, niwe rukumbi washyizwe mu majwi ubwo Ishimwe Dieudonne aka Prince kid yamaraga gutabwa muri yombi, ko ariwe wamufungishije kugira ngo yegukane irushanwa rya miss Rwanda, ariko Mutesi akaba yarabikoze mu buryo bwo kwihorera kubera uburyo Prince kid ananiza abakobwa kugira ngo begukane ibihembo mu irushanwa.

 

Nubwo atajyaga yerura ngo yemere ko yabikoze, ariko mu biganiro Mutesi yakundaga gukorera kuma television ya YouTube yakundaga kugaragaza ko aramutse yarabikoze nta kibazo byaba bitwaye, aho hari n’ikiganiro yagiranye na ISIMBI TV maze akagira ati” ndamutse narafungishije Prince kid, kandi ibyaha ashinjwa bikamuhama, ikosa naba narakoze ni irihe?”.

 

Mu makuru IMIRASIRE TV dufite, ni uko mu rukiko kuwa 02 ukuboza 2022 umunsi Prince kid yafunguriweho, umucamanza yagarutse ku batangabuhamya ubwo ni abakobwa bavugwaga mu kirego cye, agakomoza no kuri miss Mutesi Jolly aho hari ubutumwa bwasanzwe muri telephone ye bwaturutse kuri Prince kid.

 

Muri iyi nkuru twigeze kubagezaho mu buryo burambuye, ku batangabuhamya bavugwaga mu rubanza rwa prince kid, harimo Miss Muheto Divine na Akariza Hope, ariko message zose Mutesi Jolly yari afite akaba ari izaturutse kuri Muheto Divine aho Mutesi yari yaramusabye ko yajya amuha ibintu byose avugana na prince kid inyinshi akaba ari izafashwe ubwo prince Kid na Muheto bari bagiye mu kazi ku Kibuye.

 

Si ibyo gusa kuko Muheto ubwe yemeye mu rukiko avuga ko Mutesi Jolly yari yaramwatse ubutumwa bw’ibyo avugana na Prince Kid byose, aho byanageze akanavuga ko ibyaha prince kid ashinjwa Atari ukuri ahubwo byose ari Mutesi Jolly wari warabimusabye.

 

Kuri uyu wa 02 ukuboza 2022 nibwo urukiko rwategetse ko Prince kid afungurwa igitaraganya kuko nta cyaha na kimwe kimuhama, umwanzuro wari utegerejwe n’abantu benshi cyane ariko byahise biba ibindi kuko byatumye abantu batangira gutanga ibitekerezo byabo bwite haba mu gukora ibiganiro ndetse no kwandika ku mbuga nkoranyambaga, ariko ibyinshi bikaba ari ibyavugaga kuri Mutesi Jolly wagaragaraga nk’aho yatsinzwe.

 

Bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo byabo cyane cyane kuri YouTube, ni mu kiganiro  Gasaro yagiranye n’umwe mu bari mu rukiko ubwo urubanza rwasomwaga, uwitwa Paul Mo yagize ati” Jolly ni umuswa,yibwiyeko yigaragaje nk’umunyabwenge kuburyo icyo azakora cyose abantu bazamukurikira ariko abantu nibo babaye abambere mu kumukeka none birigaragaje,abaswa niko bibwira iyo babonye ubise abanyabwenge bibwirako bagufashe ubwonko kuburyo utazigera ubibazaho ahubwo uzakurikira buhumyi icyo bakoze cyose ukakemera,ariko abanyabwenge ntibashobora kwibeshya gukora ubugome kuko baziko byamenyekana uko byagenda kose bakahasebera bakangiza izina ryabo kandi nta n’inyungu bakwishimira yo gukora ubugome kuko bazi neza ko bataba bayiheshejwe n’ubwenge bwabo.”

 

Munyana Denyse yagize ati” Ariko se ubundi muheto we mumusigahe. Ari muheto wafashe amajwi ari n’uwamutumye kuyafata Bose nabagome Niba mwibukaneza miss mutesi Jolie ukuntu yabwiye muheto NGO muheto urimwiza mutekerezako akokajambo katarigafite icyogashaka kwarukugirago umwiye gereze noneho bazabone uko bakora ubogome bwokugqmbanira kinds mutekerezako muheto ariwe warimwiza kurusha abandi bakobwa Bose barihariye Jolie yabahumishije amaso aramutaka Koko Bose bahitababona ubwobwiza kumbe batoye yuda.”

 

Estella Niyonzima yagize ati” Gusa jewe ndibaza ingene jolly yiyumva bikansiga bantu MWe ntimugakore ikibi kizobagarukako jewe ndanezerewe ntamuzi Prince kid kuko yararengana🇧🇮🇧🇮.”

 

Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo bagiye bagaragaza ko Mutesi Jolly atakoze neza ndetse bari no kwibaza uko ari kwiyumva mu gihe umugambi we utagezweho, ndetse hakaba hari no kwibazwa uko bizagenda ku irushanwa rya miss Rwanda, ubwo nyiraryo yabaye umwere ariko rikaba ryari ryaramaze kugera muri ministeri y’urubyiruko n’umuco.

Ubuzima bwa producer Junior umerewe nabi bukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved