Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, mu rubanza akurikiranwamo ku byaha byo kunyereza imisoro.
Ancelotti w’imyaka 65 yagaragaye ku rukiko rw’intara ya Madrid kuri uyu wa Gatatu, aho ashinjwa gutanga amakuru atari yo ku misoro y’inkomoko ku mushahara we, ubwo yari umutoza wa Real Madrid bwa mbere hagati ya 2014 na 2015.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ancelotti yahishe imisoro irenga miliyoni imwe y’amayero (€1m), ahwanye n’arenga miliyari imwe n’igice y’amanyarwanda.
Mu rukiko, Ancelotti yireguye avuga ko ayo mafaranga yari ay’inyongera Ku mushahara gusa we ntabwo yari aziko azajya ayahabwa.
Ati: “Natekerezaga gusa ko nzajya mbona umushahara wa miliyoni esheshatu ku mwaka, kandi sinigeze numva ko hari ikibazo. Real Madrid yampaga amafaranga y’inyongera, nagishije inama umujyanama wanjye wo mu Bwongereza, ariko sinigeze menya ko byaba icyaha. Ubu ndabona ibintu bitari ku murongo, ariko sinari mbizi.”
Ancelotti ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko yizeye ko ari umwere kandi ko azaharanira uburenganzira bwe. Yigeze kwemera ko hari ikibazo cy’imisoro mu 2014 ariko agashinja amakosa abacungamari be.
Yongeraho ko mu 2015 atarengeje iminsi 183 aba muri Espagne, bityo atari we wagombaga kwishyura iyo misoro. Gusa ubushinjacyaha buvuga ko icyo gihe Real Madrid yamwishyuraga nk’umukozi mukuru, kuko yatangiye gutoza Bayern Munich mu 2016.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Ancelotti ahabwa igifungo cy’imyaka ine mu gihe cyaba ahamijwe n’ibyo byaha.
Uyu mutoza yavuze ko yizeye ko ari umwere, ati: “Iki ni kibazo cyatangiye cyera. Ubushinjacyaha buvuga ko nari umuturage wa Espagne mu 2015, ariko njye mvuga ko ntariwe. Natanze ihazabu basabye, none ikibazo kiri mu maboko y’abanyamategeko banjye. Ndahamya ko ndi umwere, dutegereze icyemezo cy’umucamanza.”