Andi makuru ku mugabo uherutse kwica umugore we n’umwana akihutira gutanga amakuru

Kuwa 28 Nzeri 2023 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaregeye mu buryo bwihuse urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Iradukunda Jean Bosco icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Iradukunda wo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana yijyanye kuri polisi kwirega icyaha nyuma yo kwica umugore n’umwana we akaba yarabiciye mu rugo rw’aho Iradukunda yakoraga akazi k’izamu.

Ku wa 6 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije Iradukunda ahabereye icyaha mu mudugudu wa Kanyangese mu kagali ka Nyabubare kuri iki cyaha akurikiranweho nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  Umugore wajyaga kwa muganga ahetse igipupe avuga ko agiye gukingiza yatawe muri yombi azira ibyo yabaga aje gukora byavumbuwe n'abandi babyeyi

Inkomoko yo kwica uyu mugore n’umwana we byaturutse ku kuba umugore n’umwana baramusanze aho arara izamu umugore amusaba amafaranga 1000frw ayamwimye baratongana nibwo agiye gutaha yahise afata umuhoro aramutemagura, umwana yari yaryamishije aho arize ahita amukubita umuhoro ku mutwe bombi barapfa.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 23 Ugushyingo 2023 saa munani zuzuye. Iki cyaha Iradukunda akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved