banner

Ange Dababy wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi yiyunze n’umuraperi Zilha umukunzi we.

Nyuma y’uko urukundo rwabo rujemo agatotsi mu mpera z’umwaka ushize, amakuru mashya ahamya ko umubano wongeye kuba mwiza hagati y’umuraperi Zilha na Ange Dababy. Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye yemereye IGIHE ko amaze igihe yiyunze n’uyu musore bamaze igihe bagiranye utubazo mu rukundo nk’uko babitangaje.

Ati “Twariyunze, ibyo twari twapfuye byo ni utubazo abantu bakundana bakunze gupfa, nawe urabizi.” Muri iyi minsi Zilha ari gufata amashusho y’indirimbo izagaragaramo umukunzi we Ange Dababy. Amafoto bari gufata akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yakoze akantu gafatwa nk’igitangaza ubwo yarwanaga n’ibisambo abamubonye bamusabira kuzamurwa bamusingiza.

Muri Nyakanga 2022 nibwo hadutse inkuru z’urukundo rw’uyu muraperi ndetse na Ange Dababy uzwi mu ndirimbo z’abahanzi nka ’Iyallah’ na ’No’ za Okkama, na Nyoola ya Bruce Melodie. Icyakora, urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi bituma mu mpera z’umwaka ushize batandukana, nubwo nyuma baje kwicara bakemeranya gusubukura iby’urukundo rwabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved