banner

Angola igiye gutangiza ibiganiro hagati ya DR Congo na M23

Ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko bigiye gukorana n’umutwe wa M23 kugira ngo hashyirweho ibiganiro bitaziguye hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

.

Nyamara, Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, ntiyemeje neza ibi byatangajwe na Angola. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yavuze ko Angola igiye gutangiza ibikorwa by’ubuhuza, yongeraho ati: “Dutegereje kureba uko ibyo bikorwa by’ubuhuza byashyirwa mu ngiro.”

Ibi bije nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi i Luanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, mu buryo bwihariye. Perezida Lourenço, umaze imyaka ine agerageza guhuza impande zirebwa n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo, yari aherutse gutangaza ko agiye kureka izo nshingano kubera imirimo yo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Gusa, Perezida Tshisekedi yakomeje gutangaza ko atazigera aganira na M23, yita uyu mutwe uw’iterabwoba. Mu bihe byashize, uyu mwanzuro we wakomeje kubangamira umuhate wo kugera ku masezerano y’amahoro mu biganiro byabereye i Luanda hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa Angola bivuga ko ibyo biganiro bigamije kugeza ku mahoro mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko bizabera i Luanda mu minsi ya vuba. Niba ibi biganiro bibaye koko, byaba ari intsinzi kuri Perezida Lourenço, umaze igihe kinini akora ubuhuza kuri iki kibazo.

Inkuru Wasoma:  Koreya ya Ruguru yageragereje ibisasu bya misile hafi y’umupaka wa Koreya y’Epfo

Mu kwezi gushize, Perezida Lourenço yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko yagiriye inama mugenzi we Tshisekedi yo kuganira na M23 nk’uburyo bwonyine bwo gukemura amakimbirane. Impande zitandukanye, zirimo ONU, Ubumwe bwa Afurika, Ubumwe bw’Uburayi, n’imiryango y’ibihugu byo mu karere, zagaragaje ko nta gisubizo cya gisirikare kizashobora kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagiye rusabwa n’ubutegetsi bwa RDC n’abo bafatanyije mu mugambi w’amahoro gukura ingabo zarwo muri RDC. Gusa, abategetsi b’u Rwanda, bakomeje guhakana ko bafasha M23, bakaba baragiye basaba Kinshasa kugirana ibiganiro n’uyu mutwe nk’uburyo bw’amahoro burambye.

M23 yagiye ivuga ko itigeze itumirwa mu biganiro by’i Luanda cyangwa i Nairobi, ibyo ikomeza kugaragaza nk’imwe mu mpamvu zatuma ayo masezerano y’amahoro atagezweho.

Amasezerano y’agahenge yari yarumvikanweho i Luanda yagiye arenga, buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rwatangije imirwano. Mu gihe M23 yakwicarana ku meza y’ibiganiro na Kinshasa, byatanga icyizere cyo kugerageza kugirana agahenge gashobora kubahirizwa. Gusa, nk’uko byagiye bigaragara mbere, kumvikana ku gahenge i Luanda no kukubahiriza ku rugamba ni ibintu bibiri bitandukanye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!