Anitha Pendo yatangaje impamvu yicecekeye ku majwi y’ubusambanyi aherutse kumuvugwaho

Umunyamakuru, umushyushyabirori ubifatanya no kuvanga imiziki, Anitha Pendo, yavuze ko uburyo bwiza akoresha kugira ngo yirinde abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga ari ukwirinda gusubizanya nabo. Uyu mugore uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yagarutse kuri ibi ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe n’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abagore, Women of Impact Rwanda.    Umunyamakuru agaragaje igihombo u Rwanda rufite mu kugaraguzwa agati kwa Prince kid

Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igaruka ku buryo umukobwa cyangwa umugore yakoresha ikoranabuhanga by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, zikamugirira umumaro. Byitabiriwe n’abagore bari mu nzego zitandukanye za leta, imiryango itari iya leta iharanira iterambere ry’abagore, abagore bavuga rikumvikana ndetse n’abakobwa bakiri mu mashuri yisumbuye.

Mu batanze ibitekerezo harimo Anitha Pendo umurikirirwa n’abarenga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Instagram, no kuba ari umunyamakuru ukunzwe. Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gusetsa abantu agamije kubaruhura mu mutwe, kwigisha no kwamamaza ibikorwa bitandukanye. Avuga ko muri rusange uwakoresha neza imbuga nkoranyambaga zamubyarira umusaruro, kuko we ubwe ari umuhamya akurikije amafaranga azisaruramo.

AMAJWI AMAZE IMINSI BIVUGWA KO ARI AYE: Mu mpera za Gashyantare 2023, hadutse amajwi y’umukobwa cyangwa umugore byumvikana ko yafashwe arimo gutera akabariro n’umugabo cyangwa umusore. Ni amajwi yatangiye kugenda ahererekanywa ku mbuga za WhatsApp nyuma agera kuri Twitter , Instagram n’ahandi.

Inkuru Wasoma:  The Ben yasubije abibaza impamvu adakora indirimbo nyinshi nk’abandi bahanzi

Bamwe bavugaga ko uwo mukobwa cyangwa umugore wumvikana muri ayo majwi ari Anitha Pendo gusa abandi benshi bakavuga ko atari we. Anitha Pendo yavuze kuri aya majwi, ashimangira ko na we yayumvise gutyo ndetse mu masomo yigiye ku mbuga nkoranyambaga harimo kudasubizanya n’abantu baba bazanye ibihuha. Ati “Ndabizi mwese wari mutegereje kumva icyo mbivugago […] Iyo ugerageje kugira ngo wisobanure, uvuge […] mu nzego bitareba, nta kintu byakumarira uretse kubyongeza umuriro.”

Niba nshaka kugira ngo ikibazo gikemuke ndajya muri RIB, inzego zibishinzwe zimfashe, mbikurikirane nicecekeye, niturije.” Anitha Pendo avuga ko kuri we ibintu ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze atajya asubira inyuma ngo ahangane cyangwa asubizanye n’ababitangaho ibitekerezo, byaba bibi cyangwa ibimwibasira.

Ati “Ariko kujya hariya ngo ngiye guhangana, nisobanura, nta kintu na kimwe bijya bitanga.” Anitha Pendo kuri ubu akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, akaba umushyushyarugamba ubifatanya no kuvanga imiziki. Afite kandi ibigo bitandukanye agenda yamamariza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Src: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved