Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Annette Murava yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, Bishop Gafaranga, uherutse gukatirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 akurikiranyweho ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye no kumukubita.

Mu butumwa Murava yanyujije kuri YouTube ku rubuga basangiye n’umugabo we bise Gafaranga na Murava, yavuze ko n’ubwo bahuye n’ikigeragezo, urugo rwabo rukomeye.

Yagize ati: “Turakomeye, tumeze neza. Ndabizi ko hari ababishidikanyaho, ariko tumeze neza kuko Yesu adukunda.”

 

Yongeyeho ko n’ubwo hari ababivugaho byinshi batabazi, nta wundi muntu ushobora kumenya ibibera mu muryango wabo atabaganirije.

Ati: “Icya mbere nababwira ni uko nta kibazo dufite, ibindi si njye uzaza kubibamenyesha. Ntimukwiye kwihutira kuduca imanza.”

Nubwo Murava yahakanye ko bafitanye ikibazo, yemeye ko kuba batari kumwe n’umugabo we ari ikibazo gikomeye kuri we.

Bishop Gafaranga afungiwe mu Karere ka Bugesera kuva ku wa 23 Gicurasi 2025, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwamukatiye gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.

Amakuru avuga ko ari Murava Annette ubwe watanze ikirego cyatumye Bishop Gafaranga akurikiranwa n’ubutabera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.