Antoine Cardinal Kambanda ari i Vatican

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican kwifatanya n’abandi ba-cardinal mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis.

 

Aba-caridinal ba Kiliziya Gatolika bahamagawe ngo bajye i Vatican ku wa 22 Mata 2025, kugira ngo bategure umuhango w’ishyingurwa rya Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata.

 

Antoine Cardinal Kambanda yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025. Ni mu gihe aba-Cardinal bategerejwe i Vatican mu myiteguro yo gushyingura Papa Francis barenga 135.

 

Papa azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025. Abakuru b’ibihugu bitandukanye na za Guverinoma barimo Keir Starmer, Donald Trump, Igikomangoma William na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brésil bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

 

Bitandukanye n’abandi, Papa Francis azashyingurwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, aho kuba muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka