banner

António Guterres wa Loni yashimangiye isenywa ry’umutwe wa FDLR

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko intangiriro yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ikwiye kuba gusenya umutwe wa FDLR, abanyamahanga bose bahari bagataha na ho abenegihugu bagashaka uko babana mu bumwe buzira amoko abaryanisha.

Hashize imyaka irenga 30 interahamwe n’abandi bari mu ngabo za Ex-FAR zatsinzwe bahungiye mu mashyamba ya Congo, bisuganyirizayo bashaka gutera u Rwanda ngo bongere bakore Jenoside mu Rwanda.

Aba bagiye bashinga imitwe irimo ALIR yabyaye FDLR n’indi myinshi yagize uruhare mu kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside mu batuye u Burasirazuba bwa RDC. Kuva ubwo Abatutsi bo muri ibyo bice batangiye kujujubywa, baricwa, batwikirwa inzu n’ibintu byabo birasahurwa kugeza ubwo ibihumbi amagana bahungiye mu bihugu byo mu karere no mu bindi bice by’Isi.

Kuri ubu inkuru idasiba mu bitangazamakuru mpuzamahanga ni umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda bo muri RDC bahohoterwa, ndetse igitera benshi kuvuga cyane kikaba uko urushaho gutsinda ihuriro ry’ingabo za Leta FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro n’iza SADC, bahanganye.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagiranye na France24 cyasohotse ku wa 16 Gashyantare 2025, yavuze ko intambara utayita iy’Akarere kuko Umuryano wa Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Ubukungu n’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, bemeranyije ku masezerano arimo guhagarika imirwano no gusenya umutwe wa FDLR.

Raporo zitandukanye za Loni zagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi winjijwe mu gisirikare cya FARDC, kiwuha intwaro kikanatanga imyitozo ku barwanyi bashya mu mugambi bafatanyije na Perezida wa RDC wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Guterres ati “Icya mbere kandi cy’ingezi ni uko habaho kurandura umutwe wa FDLR…hanyuma hagashakwa igisubizo hamwe na M23. Nizera ko hari ihame ry’ingenzi: Abanyamahanga bagomba kuva muri Congo, abandi b’Abanye-Congo bagomba gushaka uburyo babana mu bumwe n’ubwubahane batishingikirije amoko.”

Ingamba zo kurandura uyu mutwe zemeranyijweho mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC.

Gusa mu minsi ishize umugore wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru yagaragaye mu bitaro yagiye gusura inkomere z’urugamba zirimo n’abarwanyi ba FDLR, ibituma hibazwa ku bushake bw’iki gihugu mu gusenya uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, mu nama idasanzwe y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano yabaye ku wa 26 Mutarama 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo yagaragaje ko ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 26 mu butumwa zifite harimo no gusenya FDLR ariko byarangiye zifatanyije nayo.

Ati “MONUSCO ishyigikira FDLR, umutwe wafatiwe ibihano na Loni n’abacanshuro b’Abanyaburayi kandi bihabanye n’amasezerano ya Loni yo mu 1989. Ibi ntibyumvikana. MONUSCO yisanga mu ntambara yari ikwiye kuba ntaho ibogamiye. Igomba gushyira imbaraga ku kurinda abasivili by’umwihariko abavuye mu byabo, aho kurwana ku ruhande rw’ihuriro rya FARDC.”

Nubwo Guterres ntacyo yavuze kuri izi ngabo ariko ahamya ko nyuma y’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bagize EAC na SADC hakwiriye gukurikiraho inzira za dipolomasi zo gukemura ikibazo mu buryo bw’ibiganiro.

Ati “Haracyari akazi gakomeye mu bya dipolomasi ko kugira ngo habeho ibiganiro bigamije ko u Burasirazuba bwa Congo bwagira amahoro ariko icya mbere kigambiriwe ari uko hubahirizwa ubusugire bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Guverinoma ya RDC yo yanangiye ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, ahubwo ishyira imbaraga mu icengezamatwara mu mahanga no gukomeza kurwana urugamba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!