Umushumba w’itorero rya Zion temple celebration center, Dr. Apostle Paul Gitwaza, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’inshuti ya bose pasiteri Theogene Niyonshuti benshi bitaga Inzahuke. Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye hamwe na Authentic word ministries/ Zion temple dutewe umubabaro n’umukozi w’Imana n’inshuti ya benshi pasitoro Theogene.”
Dr. Gitwara yifashishije icyanditswe cyo mubyakozwe n’intumwa 13:36 yamwifurije iruhuko ridashira. Akomeza ati “Ruhukira mu mwami, imirimo myiza yawe iguherekeze, Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cyawe.”
Dr Gitwaza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera by’umwihariko umugore we, abana be, inshuti z’umuryango n’itorero.