Kabarira Maurice Mutabazi yamenyekanye cyane nka Apotre Mutabazi ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na YouTube aho yamenyekanye ubwo Bamporiki Edouard yafungwaga akagaragaza ko ababajwe n’ibyo yakoze amwita ibandi ryibye abaturage, akanamusabira ibihano bikakaye cyane.

 

Uyu mugabo mu biganiro akunda gukora akoresha imvugo zigaragaza ko ari mu baturage b’imbere bakunda igihugu kurusha abandi, ndetse akanenga cyane abantu bakora icyo yita ubujura bw’umutungo w’igihugu aho yigeze no kuvuga ko bamugira intasi yo gufasha leta kuneka abajura biba igihugu.

 

Icyo gihe yanavuze ko umuntu uhamwe n’icyaha igihe yibwe bazajya bamuca ihazabu y’amagfranga menshi maze bakayashyira muri bank ye yaba ahagarariye kugira ngo ayo mafranga afashe abantu bafite imishinga yabo.

 

Mu minsi yashize Apotre Mutabazi nibwo yagiye kwiyogoshesha maze yandika inyuguti 2 mu mutwe we ku ruhande rw’iburyo zitangira amazina ya perezida Paul Kagame, abajijwe impamvu yabikoze gutyo asobanura ko nk’uko yabivuze kera ko akunda igihugu anakunda umuyobozi wacyo.

 

Yakomeje asobanura ko ari mu bantu bake cyane bakunda perezida Paul Kagame. Gusa aya magambo yakoresheje ntago yumvikanweho n’abantu bose, kuko bamubwiye ko ashaka kuvuga ko Paul Kagame adakundwa na benshi bityo bamuha n’ingero z’ukuntu iyo yagiye ahantu abaturage bitabira bakabura n’aho bakwirwa, ariko we akavuga ko akundwa na bake.

 

Ibiganiro Mutabazi akunda gukora byose aba agaragaza ko afite ukuri, ariko ibitekerezo bamuha ku mbuga nkoranyambaga bakamubwira ko ashobora kuba afite ikibazo, aho byageze we n’umugabo w’umusesenguzi witwa Rwema bagaterana amagambo maze Rwema akamwita ufite uburwayi bwo mu mutwe.

 

Nubwo yatangiye afite abantu benshi bamufana ku bitekerezo atanga cyane ku rukuta rwe rwa twitter, ariko uko iminsi igenda yicuma ibyo agenda yandika abantu bamuha ibitekerezo usanga ari bakeya, aho ashobora no kwandika ntihagire umuha igitekerezo, cyangwa se abakimuhaye bakamuha ikimunenga ko uko yiyita umu apotre bitajyanye n’ibikorwa akora. Hari n’abamwise umujura wiba abakristu bo mu itorero rye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved