Apotre Mutabazi Kabarira Maurice, aravuga ko itorero rya ADEPR rikwiye kuba rifite inzego z’ubushinjacyaha, iperereza ndetse n’urukiko kugira ngo izi nzego zikemure ibibazo biryugarije. Ibi Mutabazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio10, ubwo yavugaga ku baruwa pasiteri Ntakirutimana Theoneste aherutse kwandikira umuyobozi mukuru w’iri torero amubwira ko amugize igicibwa.
Mutabazi yavuze ko ari igisebo ibintu nk’ibi kuba mu itorero rinini nka ADEPR. Ati “itorero rinini nk’iri? Njye nasabaga na RGB ko amatorero yose afite insengero zirenga 10 izitegeka iki kintu. Bagire inzego zabo z’iperereza kandi zifite elements zifite nation na skills, cyangwa se babahe amahugurwa ku iperereza, bavuge bati ‘nitujya gukemura ibibazo byacu bitarajya hanze, mwebwe muzabikurikirana muri ubu buryo.’”
Mutabazi avuga ko nyuma y’iperereza yakoze, yasanze itorero Nazalene ryo rifite inzego zose z’ubutabera, avuga ko na ADEPR ari ko ikwiye kubigenza. Avuga k obo bafite n’urwego rw’ubujurire kandi ukaba utajya mu bujurire usimbutse ziriya zose zindi.
Mutabazi yagaragaje uburyo izi nzego zose zifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu matorero by’umwihariko icy’amakimbirane, ashingiye ku kwimika no kweguza abashumba mu myanya runaka bisa n’ibyaburiwe umuti muri ADEPR. Yavuze ko muri Nazalene ho iyo umuyoboke waryo yaba umukristo cyangwa umushumba, yitabaje inzego zo hanze atabanje guca mu zaryo ngo bamukemurire ibibazo, ahanwa bishobora no kumwirukanisha mu itorero.
Ibi ni nyuma y’uko pasiteri Ntakirutimana yibasiye umuyobozi mukuru wa ADEPR amubwira ko amugize igicibwa, nyuma y’uko uyu muyobozi yari yandikiye Ntakirutimana ibaruwa imusaba kwegura ku murimo w’ubupasiteri muri iyi torero. SOMA IYI NKURU UMENYE INTANDARO Y’AMAKIMBIRANE YABO