I saa ine n’umunota 1 zo kuri uyu wa 23 gicurasi 2022, nibwo abinyujije kuri twitter ye, Apostle Mutabazi yanditse avuga ko anejejwe n’uko inteko nshingamategeko yamwakirije yombi yizera ko n’ubusabe bwe bazabuha agaciro, aho ubwo butumwa bwe bwari bukurikiwe n’ibaruwa yandikiye inteko nshingamategeko ndetse hateyeho kashe n’umukono w’inteko bigaragara ko urwandiko rwe barwakiriye.

 

Muri ubu butumwa bwe yanditse agira ati” nanejejwe n’uko nanone mwongeye kunyakirana yombi ndizera y’uko n’ubusabe bwanjye buzahabwa agaciro mu nyungu z’umuturage wo hasi”. Iyi baruwa yayanditse tariki 23 gicurasi 2022 aho abandikiwe aribo Sen. Dr. Augustin Iyamuremye akaba perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena, ndetse na Hon. Donatile Mukabalisa perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’aba depite.

 

Impamvu y’uru rwandiko yabandikiye yanditse ko ari” gusaba kwiga ku mushinga w’itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n’uwanyereje umutungo w’igihugu nk’uko byahoze mu muco wa Kinyarwanda ku mutware wabaga yagomeye ingoma”.

 

Mutabazi atangira ubutumwa bwe yatangiye avuga ko ari umuturage ukunda u Rwanda akaba anashima perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse akaba Atari we umushima gusa kuko n’abandi banyarwanda kugeza ku muturage wo hasi aramushima. Akaba yanditse asaba ko bakwiga ku mushinga wo kunyaga kugira ngo nibamara kubisuzuma bazabishyireho ku buryo abaganga bose, abashinjacyaha bose, abacamanza bose bajye bavuguta uwo muti wo kunyaga ku muyobozi wese urya ruswa bityo ibyo kwigwizaho imitungo ku bayobozi bigatuma abaturage bo hasi batindahara bicike.

 

Yakomeje avuga uburyo yagiye akora ubushakashatsi ku bijyanye no kurya ruswa ndetse akabitangaho ibiganiro kuri radio na television by’igihugu, bityo icyo gitekerezo cye bacyigeho neza barebe ko batashyiraho iryo tegeko kugira ngo u Rwanda rukomeze rusagambe.

 

Uyu mugabo Apotre Mutabazi akaba atangiye kwamamara cyane mu itangazamakuru cyane cyane irikorera kuri murandasi nyuma y’uko Bamporiki Edouard akuwe ku mirimo ye agafungirwa iwe mu rugo akurikiranweho icyaha cya ruswa, akaba yaratanze ibiganiro byinshi bitandukanye byagaragaje ko atigeze yishimira ibyo Bamporiki Edouard yakoze, gusa mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abantu benshi haba mu ma commentaire cyangwa se ku biganiro bagiye bakora ubwabo, bakaba baragiye bavuga ko ubanza Mutabazi hari ikintu apfa na Bamporiki.

Umugozi uwapfuye yiyahuje wabuze, bageze ku irimbi ngo bamushyingure biba intambara| bari kwanga gushirira ku ngoyi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved