Apotre Mutabazi yasubije uwavuze ko ari we wagapfuye pasiteri Theogene agasigara

Mutabazi kabarira Maurice wamamaye nka Apotre Mutabazi ni umwe mu bantu bavuzwe mu itangazamakuru cyane no ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2022, aho zimwe mu mvugo yagiye akoresha abantu benshi bagiye bagaragaza ko batazishimiye cyane, gusa ku ruhande rwe akavuga ibintu uko abyumva hakaba n’abavuga ko avuga ukuri ahubwo abadasobanukiwe akaba aribo batamwumva.

Umwe mu bakoresha imbugankoranyambaga, yanyujije ubutumwa kuri konte ye ya twitter yibaza impamvu umuntu nka Theogene yagenda ariko Mutabazi agasigara. Yanditse agira ati “ubu ndi kwibaza ukuntu umuntu nka Theogene agenda kweri nk’iki kigasigara.” Hasi ashyiraho ifoto ya Mutabazi aho aba ari kwerekana uwo ari kuvugaho.

Apotre Mutabazi ntago yatindiganijemo kuko yavuze kuri ubwo butumwa ahantu hatari hamwe, aho aha mbere yabusubije kuri twitter ye abwira uwo umwifuriza gupfa ko Imana itwara abo dukunda ariko n’abo twanga nabo bakazaba bazapfa nta kabuza.

Yagize ati “Imana itwara abo twari dukunze, ariko n’abo wanga humura ntituzatura nk’umusozi. Hariho abantu bakundwa na bose nka Theogene, hakabaho n’abakundwa n’igice kimwe ikindi kikifuza ko bapfa, nka Yesu, MLK, JFK, Sankara na Mutabazi. Ibintu byo gukora ama liste y’abapfa ni Déjà vu.”

Inkuru Wasoma:  The Ben yahishuye ikintu gikomeye Tom Close yamukoreye

Si ibyo gusa kuko mu kiganiro Mutabazi yagiriye kuri shene ya YouTube DC TV Rwanda avuga k’uwamwifurije gupfa, yavuze ko byamutangaza nta muntu n’umwe ushaka ko apfa. Yagize ati “Niba hari ikintu cyantangaza, mfashe icyumvirizo nkasanga nta muntu n’umwe ubitekereza, navuga ngo ubanza ntari gukora icyo Imana yandemeye. Kuko icyo Imana yakuremeye wagikoze neza byanga bikunda hagomba kuba hari umuntu wifuza ko upfa.”

Si ubwa mbere ku mbugankoranyambaga habonetse umuntu ugaragaza ko Mutabazi atamunyuze mu bikorwa bye, kuko umwaka wa 2022 wamwihariyeho cyane, ubwo yakoraga ibiganiro by’uko yumva imanza za Ishimwe Dieudonne aka Prince Kid na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha aka Ndimbati ndetse na Bamporiki Edouard.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved