Apotre Mutabazi niwe muntu wa mbere wazamuye amajwi ku imbuga nkoranyambaga agaragaza ko adashyigikiye kwakira ruswa kwa Bamporiki akoresheje imbaraga afite, ndetse anatangaza ko afite urwego rw’ubwenge bwinshi cyane mu mitekerereze (IQ) bigaragaza ko ari umuhanga cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’urugendo tv kuri youtube, Mutabazi yavuze ko hari amasomo 10 yigishijwe na Bamporiki, ndetse nyuma yo kuyiga akaba atakivuga ko afite ubwenge burenze bw’imitekerereze IQ ndetse anatanga izo nyigisho 10 yize imwe ku yindi, ariko nanone uko yabivugaga ku ruhande rumwe yari ameze nk’urimo gusonga Bamporiki anaburira abandi bantu kwitondera bimwe mubyakomotse kuri ayo masomo.
Isomo rya mbere yavuze ko yigiye kuri Bamporiki yagize ati “ umubyeyi ni uwo kubahwa kandi itorero ntirivogerwa, ikindi ntugahemuke.” Mutabazi avuga ko yabyigiye mu buzima bwa Bamporiki ndetse n’urugendo rw’inzira yanyuzemo, anavuga ko mu gihe cya Covid hari ibintu Bamporiki yavuze kuri ADEPR kandi ariyo yamubyaje ubutumwa.
Isomo rya kabiri yagize ati “ ntukavuge ibyo udakora. Uwibuza kurakara aruta utsinda umudugudu.” Asobanura koi bi bisobanura ko mbere y’ibindi byose umuntu ku giti cye ariwe wagakwiye kwiconga, akiringaniza mbese akiyigaho muri rusange kurusha uko wabanza kugorora abandi.
Isomo rya gatatu yagize ati “ kora icyo wemerewe n’amategeko, n’icyo watumwe n’uwakugabiye byonyine.” Isomo rya kane yagize ati “ gucinya inkoro bijye bijyana n’ubunyangamugayo no kwiyoroshya.” Yasobanuye ko iyo ucinya inkoro maze ukarenzaho kwibyimbya, abafite IQ baragutimbura.
Isomo rya gatanu yagize ati “ niba utegwa imitego igisubizo ntago ari ukubaka ikipe yo kuyitega abandi.” Isomo rya gatandatu yagize ati “ ntukigereranye, ujye wimenya kandi umenye ingendo igukwiye uyitoze.” Isomo rya karindwi yagize ati “ hari ibyo utagirwa no kubiteramwo urwenya, ujye ukaraga ururimi karindwi mbere yo kuvugira mu ruhame.”
Isomo rya munanirigira riti “ kuyobora no gutwika ntago bijyana, nibiguhira rimwe ntuzongere.” Isomo rya cyenda yagize ati “ kuyobora udafite ubuhanga cyangwa se ubwenge, cyangwa se imbaraga bihambaye, uzacungire ku myitwarire, ube inyangamugayo kandi ube umunyamahoro unakore cyane, ariko ugabanye amagambo.”
Isomo rya cumi yavuze ati “nubabarirwa kabiri uzegure aho gukora ikosa ubwa gatatu.” Mutabazi yatangaje ko aya ari amasomo 10 yigiye kuri Bamporiki Edouard gusa nanone avuga ko mbere yari afite ubwishongozi bwinshi no kwiyumva ubwo yavugaga ko afite IQ iri hejuru ariko kuri ubu nyuma yo kwiga aya masomo akaba yaricishije bugufi agasanga ahubwo afite byinshi byo kwiga akanashyira mu bikorwa.