Harerimana Joseph wamenyekanye nka Apotre Yongwe, aravuga ko kwakira ko ari mu buzima busanzwe nanubu bikomeje kumugora, kubera ko ubu hari n’ubwo ari kuba aganira n’umugore we akisanga avuze ati “hano i Mageragere bigenda bitya na gutya.’
Hashize iminsi mike Yongwe afunguwe nyuma yo gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse, aho yari amaze amezi atandatu muri gereza ya Mageragere, akurikiranweho icyaha cyo kwiheshya ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Mu bihano yahawe harimo no gutanga Ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 750.
Yongwe avuga ko mu cyumweru kimwe amaze hanze, atarakira ko yafunguwe. Yagize ati “Nk’ubu hari igihe mba nganira na madamu, nkisanga namubwiye nti ‘Abantu nka twe dufunze hano i Mageragere rero dukora gutya na gutya’ cyangwa se nabyuka nkavuga nti ‘Ese kuri Visite ni bande na bande bazaza kunsura.'”
Icyakora nubwo Yongwe yafunguwe, avuga ko azanye imigabo n’imigambi mishya mu gukomeza gukora umurimo w’Imana nk’ibisanzwe. Ati “Nk’umukozi w’Imana ngomba gukomera, ngomba kugera kure, ngomba guhindura ibintu mu gihe gitoya kandi na nje.”
Apotre Yongwe yavuze ko amaturo nubwo ariyo afitanye isano n’ifungwa rye, ariko ntabwo azarekera aho kuyakira, icyakora wenda ngo azahindura uburyo yayakiragamo. Ati “ntabwo Leta yakuyeho amaturo, ahubwo natangwe mu nzira nziza, n’umuntu natanga ituro amenye ko arituye Imana atarituye pasiteri, pasiteri nawe narya ya maturo, ayarye ariko asengere intama anazikunde hanyuma akore inshingano ze.”
Yongwe yavuze ko atari we muvugabutumwa wenyine urya amaturo, ahubwo ni we wabyemeraga mu ruhame, bityo ngo ‘Ninarya amaturo sinzongera kuvuga ko nayariye.”