Umukozi w’Imana, Harelimana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe yavuze ko ubwo yari afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahanishwa igifungo gisubitse, yanakomeje umurimo we w’ivugabutumwa wafashije imfungwa nyinshi zigakizwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, ni bwo Apôtre Yongwe yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge, ni nyuma y’umunsi umwe asomewe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’Ibihumbi 750 Frw.
Mu kiganiro Apôtre Yongwe yagiranye n’itangazamakuru agisohoka muri gereza, yavuze ko mu bikorwa bye hari ibyo agiye guhindura kugira ngo bitazongera kumuganisha mu byaha. Maze avuga ko hari imigambi mishya agiye kuzana, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera kugwa mu cyaha yakoze.
Avuba ibi yifashishije Ijambo ry’Imana, agira ati “Bibiliya iravuga ngo cyera nkiri umwana muto navugaga nk’abana bato, ariko maze gukura ntangira kuvuga iby’abantu bakuru. Amashusho atari ngombwa sinzayakora, ariko abwiriza ubutumwa bwiza, yubaka Abanyarwanda; niteguye kuyakora.”
Ku bijyanye n’amaturo yanashingiweho mu guhamwa n’iki cyaha, Yongwe, yavuze ko na yo agiye kuyitwararikaho, gusa ngo ntazabura kuyakira, kuko ituro risanzwe ryemewe. Yagize ati “Na hariya twari turi ituro riratangwa, ikibazo si amaturo, ahubwo umurongo ritangwamo ni uwuhe? uwo Abapasitori bariha ni uwuhe?”
Uyu mukozi w’Imana yashinjwaga kuba yarakaga abantu amaturo abizeza ko Imana izabakorera ibitangaza ariko bagategereza bagaheba, yavuze ko uburyo yakiraga amaturo ari bwo bugiye guhinduka, ariko ko ntakizamubuza gukomeza kuyafata kuko ntakindi cyatunga Umukozi w’Imana. Ati “Amaturo nta muntu uyabuza kuko no mu ndahiro narahiye birimo.”
Apôtre Yongwe yavuze ko kandi iki gihe amaze mu Igororero hari byinshi yize, kandi ko yishimira umusanzu yatanze mu kubwiriza imfungwa n’abagororwa bakunze inyigisho yatangaga. Yagize ati “Washoboraga kubwiriza ukabona abantu maganatatu cyangwa maganatanu barihannye. Ni ikintu gikomeye utasuzugura kandi numvaga ko ndi mu murimo w’Imana.”
Yongwe wari amaze amezi atatu afunzwe yavuze ko gufungwa kwe bitamuciye intege ngo bibe byamujyana kure y’Imana, nk’uko hari abantu babikekaga, ahubwo ko byatumye arushaho kuyegera, kandi ko bizamufasha mu bikorwa bye by’ivugabutumwa agiye guhita akomeza.