Umunya-Sudani y’Epfo, Nuni Omot yongewe muri APR BBC izitabira imikino ya nyuma ya BAL 2025, izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.

 

Bitaganyijwe ko uyu mukinnyi uzagera mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, azasimbura Dame Miller Jr.

Omot asanzwe afite izina rikomeye muri iri rushanwa kuko yaryegukanye mu 2023 ari kumwe na Al Ahly ndetse icyo gihe yabaye umukinnyi wahize abandi.

 

Kuri ubu, uyu mukinnyi yakinaga mu Bushinwa. Ni umwe mu bo Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo ikunze kwifashisha cyane ko bari kumwe mu Mikino Olempike iheruka.

 

APR BBC iheruka kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kuba iya kabiri muri Nile Conference.

Omot yabaye umukinnyi wahize abandi muri BAL 2023

Nuni Omot ni umwe mu bakinnyi bakomeye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.