APR FC irazira iki? ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona

APR FC yongeye gutakaza amanota muri Shampiyona, ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC ubusa ku busa ku Cyumweru, benshi bongera kwibaza ku cyerekezo iyi kipe iri kuganamo.

Nyuma y’imikino itanu muri Shampiyona, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gutakaza amanota arindwi, ndetse iri ku mwanya wa 11 irushwa amanota 12 na Rayon Sports ya mbere ku Munsi wa Cyenda.

Intsinzi yakurikiwe n’ibirego bya Vision FC itarishimiye imisifurire, yari yacubije igitutu cyo guterwa mpaga na Gorilla FC mu mukino wari wabanje, ariko kunganya na Rutsiro FC byasubije ibintu i Rudubi.

APR FC irazira iki?

Hashize amezi ane Umunya-Serbie Darko Nović atangiye akazi muri APR FC, ariko kugeza ubu imikinire ye ntiremeza abakunzi bayo n’abandi bakurikira umupira w’amaguru.

Mu mezi abiri ya mbere, nyuma ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, bamwe bibajije kuri uyu mutoza kubera imikino atatitwayezamo neza irimo no gutsindwa na Police FC kuri FERWAFA Super Cup.

Hari abavugaga ko imihini mishya itera amabavu, ndetse yewe icyizere kigaruka ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yakuragamo Azam FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ikanasezererwa na Pyramids FC itongeye gusuzugurwa nabi nk’uko byagenze mu 2023.

Gusa APR yongeye gushidikanywaho ubwo yakinaga na Etincelles FC zanganyije ubusa ku busa muri Shampiyona, ikanatsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wakurikiyeho.

Aha ni ho benshi bongeye gusubiza amaso inyuma ku buryo yaguzemo abakinnyi, bamwe bakavuga ko batari ku rwego rwiza, abandi ko hakiri kare ku buryo bazagaragaza ko ari abakinnyi beza.

Kwitwara nabi kwa APR FC ifite amanota umunani mu mikino itanu kugeza ubu, bivugwaho kwinshi gutandukanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazanamo n’ibisa no gutebya ushobora guhita wumva ko ari uguhunga ukuri nyirizina. Aha ndavuga ababihuza no kuba akenshi ikina nyuma ya Rayon Sports kuko ndatekereza ko na we ibintu nk’ibyo ubyumva.

Inkuru Wasoma:  Umwe mu bakinnyi ba PSG uhagaze neza yageze mu Rwanda avuga ikimuteye amatsiko kurusha ibindi

Impamvu Darko Nović ari we kibazo muri APR FC

Ku wa 12 Kanama 2024, nanditse inkuru nibaza nti “Ikibazo ni umutoza cyangwa ni ubuyobozi bwa APR FC?”

Ibyo byaturutse ku buryo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ifite umusaruro mubi ndetse n’abafana bagaragaza ko batishimiye kuba Umutoza Darko Nović adakinisha benshi mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze.

Nyuma y’amezi abiri, hari byinshi byahindutse ndetse nanjye namaze kubona ko igisubizo cy’ikibazo nibazaga ari kimwe, ikibazo ni Umutoza Darko Nović.

Impamvu ni uko muri iyi minsi 60 ishize, uyu mutoza yabwiwe n’ubuyobozi ko hari abakinnyi akwiye guha umwanya ndetse arabyumva, yewe bimuha umusaruro ku mikino ya Azam FC na Pyramids FC nubwo atageze ku ntego zo gukina amatsinda ya CAF Champions League.

Nubwo bimeze gutyo, iyo winjiye mu mikinire ya APR FC uyu munsi, ubona ko nta kuboko k’umutoza kurimo, kuko nubwo yagiye ahinduranya abakinnyi, imikinire y’iyi kipe nta kigenda.

APR FC ni ikipe itinjizwa ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino, uretse mu mukino wa Pyramids FC wo kwishyura yatsinzwemo bitatu, ariko na yo kugira ngo ibone izamu biragoye.

Kugeza ubu, mu mikino itanu ya Shampiyona, iyi kipe imaze kwinjiza ibitego bitatu gusa, ariko kimwe ni cyo cyinjiye kidaturutse ku mupira uteretse ndetse cyatsinzwe na Lamine Bah ukina hagati. Ibindi bibiri ni penaliti zo kuri Vision FC zatsinzwe na Mamadou Sy.

Imikinire ya Darko Nović muri APR, ubona ko ishingiye ku kugumana umupira no guhererekanya mu kibuga hagati no mu bwugarizi, ariko byagera mu busatirizi bikagorana.

Abasatira izamu ba APR FC bashaka gukina, basubira inyuma bagafasha abakinnyi bo hagati mu gihe nta mipira iva mu mpande igana mu izamu cyangwa amashoti aterewe hagati agana mu izamu ushobora kubona.

Inkuru Wasoma:  Howard Webb uyobora abasifuzi mu Bwongereza yavuze ko VAR yibye Man United ku mukino wa West Ham

Uburyo uyu mutoza asimbuzamo na bwo buri mu bituma yibazwaho, nk’aho yakuyemo Richmond Lamptey na Lamine Bah ku mukino wa Rutsiro FC, agashyiramo Mugiraneza Frodouard na Niyibizi Ramadhan mu gihe yari agifite Taddeo Lwanga mu kibuga.

Icyemezo cyo gukomeza guhengeka Ruboneka Bosco iburyo, na cyo kibazwaho mu gihe ari umukinnyi mwiza wo hagati ndetse ku mpande APR FC ikaba ihafite abakinnyi benshi batajya bahabwa umwanya.

APR FC irazira iki? ikomeje kwitwara nabi muri shampiyona

APR FC yongeye gutakaza amanota muri Shampiyona, ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC ubusa ku busa ku Cyumweru, benshi bongera kwibaza ku cyerekezo iyi kipe iri kuganamo.

Nyuma y’imikino itanu muri Shampiyona, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gutakaza amanota arindwi, ndetse iri ku mwanya wa 11 irushwa amanota 12 na Rayon Sports ya mbere ku Munsi wa Cyenda.

Intsinzi yakurikiwe n’ibirego bya Vision FC itarishimiye imisifurire, yari yacubije igitutu cyo guterwa mpaga na Gorilla FC mu mukino wari wabanje, ariko kunganya na Rutsiro FC byasubije ibintu i Rudubi.

APR FC irazira iki?

Hashize amezi ane Umunya-Serbie Darko Nović atangiye akazi muri APR FC, ariko kugeza ubu imikinire ye ntiremeza abakunzi bayo n’abandi bakurikira umupira w’amaguru.

Mu mezi abiri ya mbere, nyuma ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, bamwe bibajije kuri uyu mutoza kubera imikino atatitwayezamo neza irimo no gutsindwa na Police FC kuri FERWAFA Super Cup.

Hari abavugaga ko imihini mishya itera amabavu, ndetse yewe icyizere kigaruka ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yakuragamo Azam FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ikanasezererwa na Pyramids FC itongeye gusuzugurwa nabi nk’uko byagenze mu 2023.

Gusa APR yongeye gushidikanywaho ubwo yakinaga na Etincelles FC zanganyije ubusa ku busa muri Shampiyona, ikanatsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wakurikiyeho.

Aha ni ho benshi bongeye gusubiza amaso inyuma ku buryo yaguzemo abakinnyi, bamwe bakavuga ko batari ku rwego rwiza, abandi ko hakiri kare ku buryo bazagaragaza ko ari abakinnyi beza.

Kwitwara nabi kwa APR FC ifite amanota umunani mu mikino itanu kugeza ubu, bivugwaho kwinshi gutandukanye n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazanamo n’ibisa no gutebya ushobora guhita wumva ko ari uguhunga ukuri nyirizina. Aha ndavuga ababihuza no kuba akenshi ikina nyuma ya Rayon Sports kuko ndatekereza ko na we ibintu nk’ibyo ubyumva.

Inkuru Wasoma:  Umutoza wa APR FC yitabye Imana

Impamvu Darko Nović ari we kibazo muri APR FC

Ku wa 12 Kanama 2024, nanditse inkuru nibaza nti “Ikibazo ni umutoza cyangwa ni ubuyobozi bwa APR FC?”

Ibyo byaturutse ku buryo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ifite umusaruro mubi ndetse n’abafana bagaragaza ko batishimiye kuba Umutoza Darko Nović adakinisha benshi mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze.

Nyuma y’amezi abiri, hari byinshi byahindutse ndetse nanjye namaze kubona ko igisubizo cy’ikibazo nibazaga ari kimwe, ikibazo ni Umutoza Darko Nović.

Impamvu ni uko muri iyi minsi 60 ishize, uyu mutoza yabwiwe n’ubuyobozi ko hari abakinnyi akwiye guha umwanya ndetse arabyumva, yewe bimuha umusaruro ku mikino ya Azam FC na Pyramids FC nubwo atageze ku ntego zo gukina amatsinda ya CAF Champions League.

Nubwo bimeze gutyo, iyo winjiye mu mikinire ya APR FC uyu munsi, ubona ko nta kuboko k’umutoza kurimo, kuko nubwo yagiye ahinduranya abakinnyi, imikinire y’iyi kipe nta kigenda.

APR FC ni ikipe itinjizwa ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino, uretse mu mukino wa Pyramids FC wo kwishyura yatsinzwemo bitatu, ariko na yo kugira ngo ibone izamu biragoye.

Kugeza ubu, mu mikino itanu ya Shampiyona, iyi kipe imaze kwinjiza ibitego bitatu gusa, ariko kimwe ni cyo cyinjiye kidaturutse ku mupira uteretse ndetse cyatsinzwe na Lamine Bah ukina hagati. Ibindi bibiri ni penaliti zo kuri Vision FC zatsinzwe na Mamadou Sy.

Imikinire ya Darko Nović muri APR, ubona ko ishingiye ku kugumana umupira no guhererekanya mu kibuga hagati no mu bwugarizi, ariko byagera mu busatirizi bikagorana.

Abasatira izamu ba APR FC bashaka gukina, basubira inyuma bagafasha abakinnyi bo hagati mu gihe nta mipira iva mu mpande igana mu izamu cyangwa amashoti aterewe hagati agana mu izamu ushobora kubona.

Inkuru Wasoma:  Akarasisi k’Abafana ba Rayon Sports mbere yo kwakira Al Hilal Benghaz [Amafoto]

Uburyo uyu mutoza asimbuzamo na bwo buri mu bituma yibazwaho, nk’aho yakuyemo Richmond Lamptey na Lamine Bah ku mukino wa Rutsiro FC, agashyiramo Mugiraneza Frodouard na Niyibizi Ramadhan mu gihe yari agifite Taddeo Lwanga mu kibuga.

Icyemezo cyo gukomeza guhengeka Ruboneka Bosco iburyo, na cyo kibazwaho mu gihe ari umukinnyi mwiza wo hagati ndetse ku mpande APR FC ikaba ihafite abakinnyi benshi batajya bahabwa umwanya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved