Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC bwasabye imbabazi abafana nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, ndetse bugaragaza ko butanyuzwe n’ibyemezo by’abasifuzi bawuyoboye.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu gihe APR FC yahawe ikarita itukura ku munota wa 81, kuri Ronald Ssekiganda wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo.
APR FC ivuga ko “Umusifuzi w’umunsi Rulisa Patience yafashe ibyemezo bidaha ubutabera Ikipe ya APR FC, yanga gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y’umutuku ku maherere.”
Yagaragaje kandi hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka Jean Bosco ryirengagijwe, ndetse coup-franc yagombaga guhabwa bikarangira ihawe Kiyovu Sports.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umukino, ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abafana kwihangana ndetse bunasaba abo bishinzwe kwikubita agashyi ngo ibi byemezo bidakwiye ntibizongere kugaragara.
Buti “Turabizi ko mubabaye, kandi birumvikana ntabwo twabonye umusaruro ukwiye ku mukino waduhuje na Kiyovu sports uyu munsi. Tubasabye imbabazi kandi turabizeza kwitwara neza mu mikino izakurikira.”
“Ikindi, benshi muri mwe twabonye mwagaragaje impungenge ku byemezo by’umusifuzi w’umunsi, birimo penaliti ikwiye twimwe n’ikarita y’umutuku idakwiye yahawe umukinnyi wacu.”
“Ni byo ko natwe twabibonye, gusa dufitiye icyizere inzego zitegura amarushanwa zinashinzwe abasifuzi aho twizera ko bizakurikiranwa ngo hamenyekane icyatumye tudahabwa ubutabera bukwiye. Tuzakomeza guharanira kubaha ibyishimo no kwitwara mu buryo bubahesha ishema.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko APR FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru isaba gusobanurirwa icyatumye abasifuzi bafata ibyemezo bidakwiye kuri uyu mukino.
Kuri ubu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi nyuma y’imikino itatu imaze gukina, izasubira mu kibuga ikina na Rutsiro FC ku wa Gatandatu, tariki 1 Ugushyingo, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.