Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi Mamadou Sy na Dauda Seidu Yassif mu gihe cy’ukwezi bitewe n’imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari muri Misiri, mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.

 

 

Rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati, bombi ntibakinnye uyu mukino wabereye i Cairo ku Cyumweru.

 

 

Ubwo Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, ku wa Mbere, yari yavuze ko icyemezo cyafashwe icyo gihe ari icy’umutoza.

 

Mu itangazo APR FC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yagize iti “Ubuyobozi bwa APR Football Club bwifuje gusobanurira abo bireba, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibyerekeye ikibazo cy’imyitwarire idakwiye cyagaragaye i Cairo, mu Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC.”

 

 

“Mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”

 

“Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.”

 

 

“APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.”

 

 

Mamadou Sy na Dauda Yussif bavuzweho gusohoka mu mwiherero mbere y’umukino, bamwe bakabihuza no kugambanira ikipe ngo bayitsindishe.

 

 

Dauda Yussif yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza wahuje APR FC na Pyramids FC i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2025, asimburwa na Hakim Kiwanuka ku munota wa 77.

 

 

Ni mu gihe Mamadou Sy yagiye mu kibuga asimbuye William Togui ku munota wa 74.

 

 

APR FC yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 ku Cyumweru, byiyongeraga kuri 2-0 yatsindiwe i Kigali.

 

 

Dauda Yussif yari yasubukuye imyitozo muri APR FC ku wa Gatatu mu gihe Mamadou Sy ari mu Ikipe y’Igihugu ya Mauritania.