banner

APR FC yakiriye rutahizamu Cheick Djibril Ouattara w’Umunya-Burkina Faso

APR FC yakiriye rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara, wageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Mutarama 2025, kugira ngo ayifashe mu mikino yo kwishyura.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni imwe mu zagize ikibazo cya ba rutahizamu by’umwihariko mu mikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego iyi kipe yahisemo kongera imbaraga mu busatirizi, aho yangutse rutahizamu w’imyaka 25, Cheick Djibril Ouattara, wari umaze gutandukana na JS Kabylie yo muri Algeria.

Akigera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, Djibril Ouattara yatangarije B&B Kigali FM ko nta byinshi yari aruziho, gusa akiganirizwa na APR FC yagerageje kurumenyaho byinshi.

Yavuze kandi ko yizeye gutanga umusaruro mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ati “Si njye uzarota ntangiye gukinira APR FC, nakiniye amakipe yo muri Maroc no muri Algeria ndetse n’Ikipe y’Igihugu, Imana n’imfasha nzaha APR FC byinshi birenzeho.”

Inkuru Wasoma:  Frank Spittler ntabwo azongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi

“Ni ikipe ifite umushinga mwiza wankuruye. Hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye n’abayobozi b’ikipe, nizeye ko tuzagera ku kintu gifatika.”

Djibril yagiranye ibihe byiza na RS Berkane yo muri Maroc kuko yatwaranye na yo Igikombe cya CAF Confederations Cup, icyo gihe kandi yanatwaranye na yo ibindi bibiri by’imbere mu gihugu bya Throne Cup.

Ni umukinnyi wa gatatu ugeze muri APR FC nyuma y’Abanya-Uganda babiri bakina basatira banyuze mu mpande, aribo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, aho ifite amanota 31, ikarushwa atanu na Rayon Sports FC iyiyoboye.

Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari ifitanye na AS Kigali mu cyumweru gitaha.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved