Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko Brig Gen Deo Rusanganwa ari we ugiye kuyobora iyi kipe by’agateganyo nyuma yo gusezerera uwari usanzwe kuri uyu mwanya Col (Rtd) Karasira Richard.
Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC, yatangaje ko Brig Gen Rusanganwa azaba ari we Chairman mushya w’iyi kipe, ndetse akaba yahise asura n’abakinnyi abashyira ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kipe Gen Mubarakh Muganga.
Yagize ati “Kugeza ubu muri umuryango mwiza, muri ikipe nziza, ariko hari ikibura, urebye imikino mwakinnye muri Cecafa Kagame Cup na CAF Champions League bitandukanye n’imikino yo muri shampiyona yo mu Rwanda.”
“Mwongere mubikosore kuko ntimuri mwenyine ubuyobozi muri kumwe nkuko bisanzwe”.
Yakomeje abwira abakinnyi ko Ingabo z’igihugu ari ishingiro ry’umutekano n’iterambere muri byose mu Rwanda bityo ko na bo bagomba kubishingira bitwara neza mu kibuga kuko bose ari abakinnyi beza aho benshi banakinira amakipe y’igihugu.
Ikipe ya APR FC ifite umukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa Shampiyona izahuriramo na Rutsiro ku Cyumweru saa Cyenda z’amanywa.
Iyi kipe kuri ubu iza ku mwanya wa 14 muri Shampiyona n’amanota arindwi mu mikino ine ikarushwa amanota 13 na Rayon Sports ya mbere yo imaze gukina imikino umunani muri Shampiyona.
Brig. Gen Deo Rusanganwa nk’uwo asimbuye na we yabaye muri Komite Nyobozi ya Marines FC.