Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere wayikiniraga nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.
APR FC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X [Twitter] yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutandukana na Chidiebere. Yagize iti “Ku bwumvikane bw’impande zombi, twamaze gutandukana n’umukinnyi Chidiebere Johnson Nwobodo.’’
Chidiebere yabaye umukinnyi wa kabiri watandukanye na APR FC ku bwumvikane nyuma ya Godwin Odibo. Aba bombi bageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024 ariko igihe bamaze mu Ikipe y’Ingabo ntibashoboye kwemeza abatoza n’abayobozi bayo.
APR FC yarekuye Chidiebere na Godwin Odibo nyuma yo gusinyisha abakinnyi batatu bashya barimo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Cheikh Djibril Ouattara.