banner

APR FC yatsinze Police FC yegukana Igikombe cy’Intwari

Uyu mukino watangiye wegeranye, amakipe yombi akinira hagati mu kibuga. Ku munota wa gatatu Lamine Bah wa APR FC yahaye umupira mwiza Ndayishimiye Dieudoné (Nzotanga) wari uhageze neza, ateye ishoti rikomeye umuzamu wa Police FC Niyongira Patience awukuramo.

Nyuma yaho ikipe ya APR yakomeje gusatira cyane naho Police itangira gukina yugarira. Ku munota wa 17, Dauda Yussif wari wazonze abo hagati ba Police FC yahaye umupira Haclkim Kiwanuka acenga myugariro wa Police FC, Issa Yakubu asigarana n’umunyezamu atera umupira ashaka inguni umuzamu atari ahagazemo, ariko Patience Niyongira awukuzamo akaboko kari kasigaye, APR FC yongera guhusha uburyo bwa kabiri, ndetse n’igice cya mbere kurangira aya makipe anganya 0-0.

Mu gice cya Kabiri, Police FC yagarutse yahinduye imikinire, itangira gusatira binyuze ku bakinnyi basatira barimo Byiringiro Lague ndetse na Ani Elijah.

Abatoza ku mpande zombi batangiye gukora impinduka, Darko Novic wa APR akuramo Mahmadou Lamine Bah, Denis Omedi ndetse na Mugisha Gilbert ashyiramo Niyibizi Ramadhan, Ouatarra Djibril Cheick ndetse na Tuyisenge Arsene gusa ntibyagira icyo bitanga.

Inkuru Wasoma:  UEFA Champions League: Real Madrid yatomboye Manchester City mu mikino ya kamarampaka

Ku rundi ruhande Mashami Vincent yakuyemo Mugisha Didier ashyiramo Muhozi Fred, yongera imbaraga mu busatirizi gusa umukino urangira iminota 90 ari 0-0.

Mu minota 30 y’inyogera bakinnye Niyigena Clement yakoreye ikosa Ani Elijah abona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 108, umusifuzi Ishimwe Claude amuha ikarita y’umutuku, APR FC isigarana abakinnyi 10 gusa umukino urangira ari 0-0 bisaba ko amakipe yitabaza Penaliti.

Muri penaliti ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 4-2, aho ku ruhande rwa Police FC, kapiteni Eric Nsabimana, Allan Katerega bazitsinze naho Christian Ishimwe na Ani Elijah barazihusha. Kuri APR FC Ndayishimiye Dieudoné, Aliou Souane, Nyibizi Ramadhan na Ruboneka Jean Bosco batsinze penaliti, iyi kipe ihita yegukana igikombe.

Mu bagore ikipe ya Rayon Sports ni yo yegukanye igikombe, itsinze Indahangarwa WFC penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Djibril Cheick Ouatarra rutahizamu mushya wa APR FC yinjiye mu kibuga ku munota wa 64

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!