APR igiye gutangiza ikipe y’umukino w’amagare na karate yiyongera ku yandi menshi isanganywe.

 

Mu nama iheruka guhuza ubuyobozi bw’iyi kipe n’abahagarariye abafana ariko mu mupira w’amaguru, Umuyobozi Wungirije w’urwego rureberera amakipe ya APR (ASCAB), Col. Munyengango Innocent yatangaje ko rugiye kongerwamo amakipe ya karate ndetse n’amagare.

 

Icyakora, ntabwo hasobonuwe neza igihe aya makipe azatangirira n’ibyiciro azaheramo.

 

APR ni inkingi ya mwamba muri siporo y’u Rwanda, aho isanganywe amakipe menshi nk’iy’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Netball no gusiganwa ku maguru kandi menshi akaba ari mu bagabo n’abagore.

 

Amakipe ya APR asanzwe azwiho intsinzi no kwegukana ibikombe byinshi, bityo byitezwe ko mu gihe aya makipe mashya azaba yashyizweho azongera ihangana n’uburyo muri iyi mikino.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.