APR VC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagabo ya ‘CAVB Club Championship 2025’, yageze muri ½ isezereye El Ithad Club yo muri Libya.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ¼ y’iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Misrata wo muri Libya.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatsinze El Ithad Club yo muri Libya amaseti 3-1 (17-25, 25-19, 25-21, 25-19), ihita ikatisha itike ya ½ muri Shampiyona Nyafurika.
Kugera mu iki cyiciro kuri APR VC bikuze ko iri mu makipe ane meza ku Mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2025.
APR VC yabaye ikipe ya gatatu yo mu Rwanda igeze muri ½ cy’iri rushanwa nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda mu 2011 na Gisagara VC mu 2022.