Arababaje| UMUGABO UCURUZA AGATARO AHETSE N’UMWANA W’URUHINJA| YAFUNGISHIJWE N’UMUGORE WUMUTURANYI AMUSHINJA GUFATA URUHINJA RWE KUNGUFU.

Ni mu mujyi wa Kigali ahari umugabo wagaragaye ahetse umwana w’uruhinja ndetse yikoreye agataro arimo gucuruza, mu gihe bimenyerewe ko gucuruza agataro ari iby’abagore n’abakobwa, ariko uyu mugabo we yerekanye itandukaniro acuruza agataro byatumye abantu benshi bamwibazaho cyane bashaka kumenya impamvu ibimutera, ari nabwo umunyamakuru yakoze uko ashoboye kose akamugeraho maze akamuganiriza, akaza kumubwira ubuzima bwe bumutera gukora ako kazi, ndetse bukaba ubuzima bukomeye cyane kandi buteye agahinda.

Uyu mugabo atangira yibwira abantu avuga ati”ubundi njyewe banyita UKOZEHASI Jean Nepomuscene, ariko ku mwuga nkora ku izina ryanjye banyita MWANZURANYA NTAREYIRUNGU, iyo bavuze ayo mazina yanjye umuntu wese ahita amenya ariko akamenyera ku kuntu nagaragaye cyane mpetse umwana w’uruhinja, ndetse nikoreye agataro ndimo gucuruza, ako kakaba akazi katamenyerewe ku bagabo,rero igituma bamenya nuko bahita bambaza bati “wa mwana ameze ate”, nkabasubiza nti “wamwana yujuje imyaka umunani ubu ariga muwa mbere araho nta kibazo ndamuhigira bisanzwe, ubuzima bugakomeza”.

Umunyamakuru yabwiye MWANZURANYA ko impamvu nyamukuru yamushatse kugira ngo baganire, ni ifoto yagaragaye mu minsi yashize ubwo yari yikoreye agataro kariho imineke ndetse ahetse n’umwana w’uruhinja, akaba aribyo ashaka ko baganiraho, atangira amubaza koko niba iyo foto ariwe uriho koko, MWANZURANYA amusubiza avuga ko ariwe bakaba baramufatiye iyo foto I shyorongi ubwo yamanukaga aje muri Kigali gucuruza ibitoki bye ngo abone amata y’umwana we, dore ko kuri iyo foto yari ahetse uwo mwana akomeza avuga ko ariwe  papa CLARISSE.

Umunyamakuru yamubajije umuntu wafashe iyi foto, MWANZURANYA avuga ko atazi umuntu wamufashe iyi foto, ngo ubanza ahari ari nk’abanyamakuru bayifashe bazamuka berekeza za GISENYI, nuko bamubajije igihe iyo foto yafatiwe n’igihe uwo mwana yari amaze avutse, asubiza ko uwo mwana we yari amaze kugira amezi atatu gusa avutse akomeza avuga ati”uyu mwana yari amaze kugira amezi atatu, nuko njyewe mwitaho nkamugaburira naho ubundi ari undi muntu umurera ntago yaba ameze gutya, njyewe umwana wanjye ndamwemera buriya njyewe ndamuporeza bya hatari”.

Ibyo byatumye umunyamakuru agira amatsiko maze asaba MWANZURANYA ko yatanga inkuru yose y’uburyo byagenze kugira ngo agere mu buzima bwo kuba yarera umwana muto mu gihe yagakwiye kuba ari kumwe na nyina, ndetse bikanarenga akikorera agataro kariho imineke akajya gucuruza, nuko Mwanzuranya asubiza avuga ati” ikibazo umbaza ndagusubiza, ubundi njyewe nashakanya n’umugore atwita iyo nda tubyarana uwo mwana. Yamuntanye ari agahinja abantu bose baranzi, nta muntu utanzi, uyu mwana abayobozi baramunyatse ariko ndamubima, njyewe ubwanjye naramwuhagiraga mu ibase, nkajya kwa muganga nkababwira nti” ko nuhagiye umukobwa wanjye akaba anyereye, akaba amize urufuro biragenda bite?”, abaganga bakambwira bati “humura ayo ni amazi ntacyo bitwaye”, ibyo byose byari uko ntari mbizi, abanyabuzima barancunga cyane mbese umwana wanjye namwitayeho uko nshoboye kose”.

Umunyamakuru yabajije MWANZURANYA impamvu umugore we yagiye, amusubiza ko ngo umugore we yari indaya noneho ahantu yari yigiriye baza kumuhamagara bamubwira ko umugore we yaryamishije umwana ku muhanda akajya kwinywera inzoga, nuko araza asanga umwana aryamye ku muhanda koko aho umugore we yamusize, nuko ahita amuterura atangira kumugurira amata, ngo gusa nyuma yaho byaramugoye cyane kubera ko umwana yaje kurwara amujyana kwa muganga, amara amezi umunani yose mu bitaro aho yari arwaye ama infection mu gituza ndetse na malaria, nyuma avuye kwa muganga nibwo yatangiye gukomeza kumwitaho, ngo ariko abaganga bamubwiye ko impamvu umwana yarwaye ama infection ni akazi MWANZURANYA akora ko gucuruza yunama atanga ibyo acuruza abihereza abakiriya be amuhetse.

Mwanzuranya yakomeje avuga ko nyuma yo kuva kwa muganga abantu bose harimo n’abayobozi bahantu atuye bagerageje kumurwanya, bavuga ko atazashobora kurera umwana we, bakajya bamuha namafranga buri wa gatandatu kugira ngo umwana bamushyire ahantu mu kigo, ariko akabahakanira ababwira ko aho kugira ngo umwana we ajye kure ye, yajya ajyana nawe ahantu hose gushakisha akamugurira amata ndetse nibindi umwana akeneye byose. Mwanzuranya yavuze ko bamufotora iriya foto yari yaravuye mu bitaro, ngo gusa leta ikaba yaramufashije kumwishyurira ibitaro kugeza umwana we avuyemo.

MWANZURANYA bamubajije uko asigaye abayeho muri iyi minsi aho umwana we amaze kugira imyaka umunani, ndetse niba asigaye abana n’umwana we gusa cyangwa se akaba yarashatse undi mugore, mu isura iteye agahinda MWANZURANYA asubiza avuga ati” njyewe igihe cyarageze umwana wanjye barambeshyera ngo naramu viyoye (kumusambanya), mu gipangu nabagamo hari umugore wafashe umwana wanjye IRAGENA Clarisse, amujyana ku isoko hariya ku GATARE, aravuga ngo agiye kumugurira irindazi maze umwana avuge ko papa we ajya akinisha aga pipi ke, nuko umugore agurira CLARISSE irindazi nawe avuga ibyo uwo mugore amubwiye, RIB zari ziri aho ku gatare zari zaje gutwara abantu baraye barwanye bamenaguranye aho ngaho, zihita zireka abo bantu ahubwo zisaba ko bazereka icyo kigabo, noneho njyewe nari ndyamye mu rugo, njyewe abantu baransuraga cyane abayobozi benshi baranzi, ubwo nagiye kubona mbona RIB iraje insanze muri icyo gipangu”.

MWANZURANYA yakomeje avuga ati” ariko njyewe  nka saa mbili kuko navugaga ko ndajya mu kazi nka saa sita maze guteka no kurya, ngiye kubona mbona abagabo bane baraje mu gipangu, barambaza bati” ni wowe MWANZURANYA NTAREYIRUNGU” ndabasubiza nti “ni njyewe”. Bambaza niba umwanzuranya nywufite ngo mbagurishe ndababwira ko nywufite kuko kugurisha umwanzuranya ariko kazi kanjye, bambaza amafranga ywugurisha mbabwira ko ari 300 ndetse na 400 ariko iyo bivanze byose 1000 ndabaha umuti ubyaye litiro. Ubwo bahise bambaza ngo umukobwa wanjye ari hehe, bambwira ko ari njyewe se na nyina none ari hehe. Njyewe nahise mbareba cyane, ariko kubera ko CLARISSE yajyaga abyuka akajya gukina n’abandi bana mu gipangu, nahise mbabwira ko ari gukina nabandi bana mu gipangu. Bahita bambaza igihe mperukira kumubonaho mbabwira ko mu minota 30 ishize namubonyeho. Hari saa mbili n’iminota 30 akazuba karashe”.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rukatiye wa mwama w’imyaka 13 umaze iminsi afunze.

Mu kababaro kenshi yakomeje avuga ati” bahise bambaza abo bagabo niba iminota 30 yose ishize ntarongera kujya gushaka CLARISSE, mbabwira ko CLARISSE yariye ikinyomoro akarya umuneke, ndetse n’amata akaba yayanyweyeho akayasigaza, rero ibyo birahagije kuba yajya gukina n’abandi bana. Nahise nshyira ubwenge ku gihe bitewe n’induru zari zimaze igihe aho mu gipangu, bavuga ngo NTAREYIRUNGU arongora umwana we ngo arara arira, kandi muri chambrete yanjye twararagamo turi bane kuko hararagamo n’abandi basore babiri, ariko ari njyewe ubakodeshereje, nuwa kavukire uhatuye yarazaga akaryama iwanjye kuko imiryango ye yari yarayikodesheje. Nahise mvuga nti “wasanga wa mugore yanjyaniye umwana, ni umugoyi avuka ku Gisenyi, yaje ari indaya yicuruza abona umugabo wa kavukire aho ngaho aramurongora afunguwe mubya genocide, ni ejobundi uwo mugore yaricuruzaga”.

NTAREYIRUNGU yakomeje avuga ati” mu bwonko bwanjye nahise ntekereza, nsanga byashoboka ko uwo mugore ashobora kuba yahuye na mama CLARISSE kuko bari indaya bose hariya ku Muhima, ndavuga nti “byanga byakunda uwo mugore niwe wantwariye umwana. Niba ari mwebwe RIB nimuntabare ahubwo, hano hari akungo kameze nk’umukara, banziza uburyo umwana wanjye yibereyeho bikabarya. Ngaho nimukurikirane amakuru”. Abandi bari munsi yinzu abandi bapangayi bose bari aho, ikibazo cyanjye navuye aho ngaho gisobanutse pe. Ubwo nahise nambara isaha mbabona n’imodoka yabo aho bayiparitse mu miyenzi, bahita bantwara, mba mbonye wa mugore azamukanye na CLARISSE,  nahise mbwira aba RIB bari banshoreye nti “uriya mugore n’uriya mwana wanjye CLARISSE mubazanane”. Ubwo badushyize mu modoka, ubwo mba ngeze mu nzove, ndisobanura baranamfunga bangira na konsiye nahamaze icyumweru, ndababwira nti “mukurikirane ikibazo cyanjye, sinjya nsambana banziza uko nibereyeho n’umwana wanjye, kandi uriya mugore na nyina wa CLARISSE bari indaya, none umwe yashatse umugabo undi agenda abararamo rubunda, njye ntago ndara rubunda, utwo mbonye mu miti yanjye turamfasha”.

Yakomeje avuga ati” ubwo bahise bankorera dosiye, ariko bagiye kunjyana ndababwira nti” mugende mufate uriya mugore wangambaniye, mugende murebe na mama CLARISSE ni indaya hariya mukiderenga mubazane”. Ubwo aba RIB bafashe amatuteri bajya kubashaka, nko muma saa kumi mbona barabazanye, bahita bambaza ngo muri bo umugore wanjye ni uwuhe, mpita mbabwira nti” umugore wanjye ni uriya dore ni kariya kagufi” ndimo kumutunga intoki, ari nako mama CLARISSE ndimo kumusuhuza mvuga nti”komera mama CLARISSE we”, hari hashize imyaka 6 mama CLARISSE tutabonana, yari yaramuntaye umwana afite ukwezi kumwe. Ubwo umwana wanjye yari yamuzanye, yamwambitse n’utwenda twiza. Nuko barakomeza nanjye nguma aho ngaho. Mu nzove nahamaze icyumweru,baba baranzamuye I Mageragere Rwezamenyo, nahamaze ibyumweru bitatu, kuko nagiye kwiburanira kuri pariki, mbwira abamburanishaga abacamanza nti” mwa bacamanza mwe, mwarize mufite amashuri, hari abize bafite ama diplome bari guhata ibirayi mukiderenga, nti “ku Izina ry’Imana muzaperereze, nimusanga barafashe n’umwana wanjye igitsina cye nkagishyira no ku kibero cyanjye muzampane”.

MWANZURANYA yakomeje avuga ati” ubwo nagiye kuburana nk’inshuro eshatu, baje kumanura barantyura barambwira bati” fata utuntu twawe witahire”. Barakwanga ikakwemera, nari mazemo ibyumweru bitatu, bambwira ko mbaye umwere, banyandikira n’ibyangombwa binsohora muri gereza. Narafunguwe bampa n’amafranga barambwira bati” rero jya kureba mama CLARISSE urebe umwana wawe”. Nuko mu kugera aho nari ntuye nsanga ibintu byanjye byose barabyibye barahanaguye, ubu nirarira ku bikarito kandi nta kintu biba bimbwiye njyewe, ariko icya mbere ni ukumenya ubuzima bw’umwana niyo ubwanjye nabushyira inyuma gatoya, ntago nakwigira intungane nanjye ndarya kuko iyo mfite appetite nanjye maze kubishisha, ndabirya, ariko mvuze ngo umwana wanjye arahaze nanjye mba mpaze”.

Umunyamakuru yakomeje abaza MWANZURANYA niba asigaye yibanira n’umwana we CLARISSE gusa, asubiza avuga ati” njyewe ubu ngubu kubera uwo mugore, mvuye madrid ubwo ni Mageragere, CLARISSE namusize aho mukiderenga ariko nkajya mushyira amata ubu ari kumwe na nyina, kuko nagiye kuri RIB barambwira ngo nindeke abanze agire imyaka irindwi, ndavuga nti “se ko n’ubundi yendaga kuyuzuza, bariya bantu bakaba baransize mu mwobo mubi cyane, uriya mwobo ni mubi cyane, gufata kungufu umwana wawe wirereye man? Ni ikibazo. Narasaze mbura n’imodoka ukuntu yanangonga nambuka umuhanda ndavuga ngo Mana wankijije koko. Ubwo nabaye ntuje ntago ndasubira kuri RIB gusaba umwana, barambwiye ngo nimbe muretse by’agateganyo ngo ndeke nyina nawe abe amurebaho”.

MWANZURANYA akomeza avuga ko ntayandi mahitamo yari afite, cyane ko ibintu bye byose bari barabyibye, nubwo ubuzima bwamukorogaga ariko ngo aho yagize neza akajya akopa umwanzuranya, bagiye bamuzanira 500frw cyangwa se 1000frw, kuko yageze aho ararwara birenze urugero akagobokwa nabo bantu. Umunyamakuru yabajije MWANZURANYA impamvu ababyeyi be bahisemo kumwita “UKOZEHASI” asubiza ko buriya iso atakwanga ahubwo akwita nabi,  avuga ko ari kwa kuvuka nabi ukaba mubi, ngo kuko iyo aza kuvuka ahantu heza, ibyamubayeho ntago byamubayeho, gusa akomeza avuga ko atanavutse nabi kuko ababyeyi be ntako batagize bamurera, kuko niyo yakoraga icyaha baramuhanaga. Bamubajije muri aka kazi akora ko gucuruza umwanzuranya amafranga menshi ashobora kuba yarafasheho, avuga ko amafranga menshi yafashe atarenze ibihumbi 10,000Frw, avuga ko hari nubwo atajya ayabona.

Gusa kubera uburyo uyu munyamakuru yababajwe n’ubuzima bwa UKOZEHASI yamugeneye impano idasanzwe aho yamuhaye amafranga yo kuba yifashisha muri ubu buzima, ndetse anamwizeza ko ubuzima buri imbere buzahinduka maze akareka kugenda yikoreye agafuka k’umwanzuranya ahubwo akabaho ubundi buzima yishimira, ikindi kandi igihe kizagera akaba yakongera kubana n’umwana we CLARISSE. MWANZURANYA atuye ku giti cy’inyoni, ukeneye kumuhamagara cyangwa se kuvugana nawe ndetse no kumutera inkunga m’uburyo bwose, numero wamushakiraho ni 0787161742 ibaruye ku mazina ye UKOZEHASI Jean Nepomuscene. Iyi nkuru tuyikesha Yago ku muyoboro wa Youtube.

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane zirimo ubutumwa ndetse z’amateka, urukundo n’ubuzima, kuri uru rubuga rwacu twatangiye inkuru IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya muri menu y’inkuru ndende. Tangirana nayo utazasigara.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved