Arabarira iminsi ku ntoki ategereje urupfu kubera inzara imwugarije.

Umusaza witwa Naason Bagirishya utuye mu mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kilimbi ho mu karere ka nyamasheke, aratabaza inzego zitandukanye ndetse n’abagiraneza kubera inzara imumereye nabo bigakubitiraho no kuba arembeye mu nzu ya wenyine.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko abayeho nk’utariho kubwo kuba umunsi ushira ntacyo akojeje mu kanwa haba kurya no kunywa,kuri we akaba nta minsi asigaje ku isi kubera inzara bityo akaba asaba ubufasha mu buryo bwose kubera ko ubuzima bwe buri mu marembera. Bamwe mu baturanye n’uyu musaza bavuga ko yitaweho byakongera iminsi ye yo kubaho kuko yugarijwe n’inzara ikabije kimwe n’umwanda kubera kubura ibyo kurya ndetse n’abamwitaho.

Umwe yagize ati” twe twibaza uko ikibazo cya Naason cyakemuka bikatuyobera, natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho. Bityo turasaba inzego za leta n’izamatorero kumufasha dore ko bavuga ko Imana yigaragariza mu bayoboke bayo”. Yakomeje avuga ko kubaho muri ubu buzima bwa Naason bishobora kongera ububabare ahura nabwo bikaba byatuma aniyahura.

Inkuru Wasoma:  Ruger na Victony bategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye muri BK Arena

Undi muturanyi yavuze ko iyo arebye Naason akareba n’abirirwa basenga bituma yibaza byinshi, kandi gusenya kwa nyako aro ugufasha abakeneye ubufasha, anakomeza yibaza icyo abanyamatorero baturanye bamumariye, akibaza uko nta n’umushumba n’umwe wigeze umusura kandi bizwi ko amaranye ibibazo igihe, bityo akabifata nko gutuka Imana.

Ubwo realrwanda dukesha iyi nkuru bashakaga kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, begereye umukuru w’umudugudu wa Nyagacaca yanga kubavugisha, avuga ko atavuga adfahawe uburenganzira na gitifu, byatumye bahamagara gitifu amaze kumenya ko ari abanyamakuru ahitamo gukupa telephone.

Ku murongo wa telephone bahamagaye umuyobozi w’akarere ka Nyamasheje Mukamasabo appolonie ntiyafata telephone, byatumye bamwandikira ubutumwa bugufi bamubaza niba iki kibazo yaba akizi n’icyo bateganya kugikoraho ariko ntiyasubiza. Source: realrwanda.com

Pasiteri yasabye ko bamushyingura ari muzima kugira ngo azazuke nka Yesu ari muzima nyuma y’iminsi itatu| ibyamubayeho ni agahomamunwa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved