Ambasaderi wa Arabie Saoudite mu Bwongereza, Khalid bin Bandar Al Saud, yatangaje ko nta nzoga zemewe mu gihe iki gihugu kizakira Igikombe cy’Isi cya 2034.
Mu kiganiro yagiranye na LBC, Ambasaderi Khalid yatangaje ko mu gihe cy’Igikombe cy’Isi nta nzoga zizacuruzwa muri stade, hoteli n’ahandi hose.
Yagize ati “Ntabwo twemera ibisindisha. Hari uburyo bwinshi abantu bakwishima badakoresheje inzoga.”
Yakomeje agira ati “Buri wese agira umuco we. Tuzishimira kwakira abantu bose ariko tutarenze ku muco wacu. Ntabwo dushaka guhindura umuco wacu kubera abandi bantu.”
Abajijwe niba abaryamana bahuje ibitsina bo bazemererwa kwitabira iri rushanwa, yavuze ko bazaha ikaze buri wese.
Ati “Ntabwo ari irushanwa rya Arabie Saoudite ahubwo ni ibirori by’Isi bityo tuzaha ikaze buri wese.”
Mu Ukuboza 2024 ni bwo Arabie Saoudite yahawe kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2034.
Icyakora mu irushanwa riheruka ryabereye muri Qatar, iri tegeko ryo gukumira inzoga ryariho ariko muri stade gusa kuko muri hoteli zari zemewe gucuruzwa.
Kimwe n’irushanwa riheruka, Arabie Saoudite nayo yakunze gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu ibintu yakomeje guhakana yivuye inyuma.