Dr Denis Mukwege, umuganga uvuga rikijyana muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, arasaba ko abahitanwe n’ibiza muri teritwari ya Kalehe bagashyingurwa muri rusange batabururwa bagashyingurwa mu cyubahiro. Thomas Bakenga uyobora Kalehe, yatangaje ko abishwe n’inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuwa 3 gicurasi 2023 ari 394 bose akaba ari abo mu mudugudu wa Bushushu na Nyamakubi.  Umukozi wo mu rugo yishe nyirabuja aba hafi bakeka icyabimuteye
Abahitanwe n’ibiza babonetse bwa mbere bashyinguwe kuwa 6 gicurasi 2023 kandi bashyingurwa muri rusange kuko batanashyizwe mu masanduku, aho uyu muyobozi Bakenga yabwiye itangazamakuru ko bari aho ngaho ngo bamenye neza ko ababo bashyingurwa mu cyubahiro bakwiriye.
Kuri uyu wa 8 gicurasi 2023 Dr Mukwege yagaragaje ko atishimiye uburyo aba bantu bashyinguwemo asaba intumwa za leta zavuye Kinshasa zikajya Kalehe ko azakurikirana ko imirambo yabo yataburuwe, igafatwa ibizamini bya DNA kugira ngo ababo bamenyekanye maze babashyingure mu cyubahiro. Igikorwa cyo gushaka imirambo itaraboneka kiragoranye cyane kubera ko uyu muyobozi wa Kalehe yavuze ko hari abo amazi yatembanye akabajyana mu kiyaga cya Kivu.