Muri Kenya, umugore arashinja ibitaro byamubyaje kuba byaramukuyemo nyababyeyi kandi atabanje kubyemera ndetse n’umuryango ntubanze kumenyeshwa.
Yagize ati, “Ubu sinshobora kuzigera mbona abana”.
Uwo mubyeyi witwa Josephine Mutinda utuye mu Mujyi wa Nairobi, atanga ubuhamya avuga ko yajyanywe kwa muganga ku bitaro byitwa Machakos Level 5 mu gihe yari atwite afite inda y’amezi umunani (8), abyara abazwe, ariko agira ibyago umwana we ahita apfa akivuka, ngo bitewe no kubura umwuka mwiza (oxygen).
Gusa, bivugwa ko yaje kugira ikibazo cyo kuva cyane nyuma y’uko kubyara abazwe, bituma abaganga bakuramo nyababyeyi ye (uterus) atabanje no kubimenyeshwa ngo abyemere.
Josephine Mutinda avuga ko yibuka uwo munsi abyazwa abazwe, bikamusiga ari ingumba kandi n’umwana yabyaye akaba atarabayeho, akavuga ko yahuye n’ibyago byinshi icyarimwe.
Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko Josephine Mutinda, asanzwe afite ubumuga agendera ku mbago cyangwa se mu kagare k’abamugaye, ababazwa cyane no kuba yarapfushije umwana we w’imfura kandi akaba yarahise anamburwa amahirwe yo kuzigera abona undi mwana mu buzima bwe, kubera ko yakuwemo nyababyeyi ye.
Yagize ati,”Nari kuri Kaminuza, nkiri muto, ndatwita, inda igize amezi umunani mpura n’ibibazo muri uko gutwita. Banjyanye ku bitaro bya Machakos Level 5, inzira yonyine yari ihari yo kumfasha kwari ukubagwa.”
Yakomeje agira ati “Umwana yari yizengurukijeho urureri mu ijosi, kubera izo mpamvu icyo cyari ikibazo gituma bagomba kumbaga, ariko umwana nubwo yavutse ari muzima yahise apfa azize kubura oxygen”.
Arongera ati, “Nahuye n’ikibazo gikomeye mu gihe cyo kudoda nyuma yo kubyara, kubera kuva cyane, kandi byari ubwa mbere mpuye n’ikibazo nk’icyo. Marume w’umuganga ariko utari uri muri ibyo bitaro, yabwiye abaganga gukora ibishoboka byose, bakarokora ubuzima bwanjye, kuko ibintu byari birimo kurushaho kuba bibi”.
Josephine avuga ko ayo magambo ya Nyirarume abwira abaganga ngo ’mukore ibishoboka byose’ yafashwe nk’aho ari uburenganzira bwo gukora ikintu cyose kuri we, kugeza ubwo bamukuyemo na nyababyeyi.
Yagize ati,”Bafashe ijambo rya Marume nk’uburenganzira bwo gukuramo nyababyeyi yanjye nk’uburyo bwabo bwo kuntabara”.
Josephine avuga ko nta muntu n’umwe wo mu muryango wigeze amenyeshwa ibyo gukuramo nyababyeyi ye, kugira ngo abe yabyemeza mbere y’uko babikora.
Yagize ati, “Sinshobora kuzongera kubyara abana cyangwa se kujya mu mihango y’abakobwa. Iyo ntabagwa n’umuganga utabifitiye ubushobozi, byari kuba bimeze ukundi. Birambabaza cyane kubona ubu ndi ingumba burundu, kubera uburangare gusa bw’abaganga”.