Aratabariza inzego umuhungu we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wakoze mu rugo imyaka 5 ngo azarongore umukobwa waho nk’igihembo abakobwa basigaye bakaba bagiye kurongorwa n’abandi

Ibyari biherutse kumvikana mu myaka ya kera aho umusore yakoraga akazi mu rugo rurimo umukobwa ashaka kuzarongora, nyuma y’imyaka runaka bakazamuha umugeni (gutenda), byongeye kumvikana mu gihe cya none aho umubyeyi witwa Nyiramana leoncia utuye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, akagari ka Nyagishubi mu mudugudu wa Kaberi, utabaza inzego z’ibanze ngo zirenganure umuhungu we wakoze aka kazi imyaka 5 azi ko bazamuha umukobwa, none abakobwa basigaye muri urwo rugo bakaba bagiye kurongorwa n’abandi basore.

Uyu mubyeyi avuga ko uwitwa Mvuyekure bahimba izina rya Mushi yafatiranye umuhungu we witwa Dusabemungu Valens, umuhungu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uwo Mushi akaba amaze imyaka itanu amukoresha imirimo y’agahato ngo azamuhemba umugeni. Nyiramana yabwiye TV1 ati “bamusezeranyije ngo bazamuha umugeni bo niko bambwiye ku giti cyabo.”

Yakoeje avuga ko yirirwa aragiye amatungo yabo ndetse n’imifuka yahira ubwatsi, bizeye ko bazamuha umwe mu bakobwa babiri b’impanga bari muri urw rugo bita gakuru na gato, ariko akaba yifuza ko bamusubiza umwana we kuko aho Atari atuye. Uwo muhungu Dusabemungu afite imyaka 24 y’amavuko.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace, bavuze ko Mushi bamwiyamye gukoresha Dusabemungu ariko ngo akaba amufatirana kubwo kuba afite ubwo bumuga, aho bamwereka umukobwa na we agakora atikoresheje avuga ko arimo gutanga inkwano, bakomeza bavuga ko byamaze kumujyamo ko iyo abonye abo bakobwa yumva ko yarongoye.

Nyiramana yakomeje avuga ati “ese ubundi ukuntu abo bakobwa bameze, bakwemera uwo mwana wanjye? Ntago bamwemera rwose nanjye nicyo kimbabaza kuba akora akorera ubusa. Bose bagiye kurongorwa.’’ Abatuye hafi bakomeje bavuga ko nabo bumvise ko abo bakobwa b’impanga bagiye gukorera ubukwe icyarimwe, ariko bagakomeza gusezeranya Dusabemungu ufite ubumuga ko azabona umwe muri abo bakobwa.

Inkuru Wasoma:  Menya ibyakurikiye umugore ukekwaho kwihekura

Mvuyekure bahimba Mushi uvugwa ko yahaye Dusabemungu akazi ngo azamuhembe umugeni, arabihakana avuga ko nta n’akazi yamuhaye. Yagize ati “arara iwabo, akaza mu gitondo aje kwirebera ibiryo bakamugaburira bamara kumugaburira akirirwa aho ngabo koko pe, ntabwo azi guhinga ngo ndavuga ngo ndamubwira ngo ajye kumpingira, nta n’akazi nigeze muhereza.”

Nyirahabimana Claudine ni umwe muri abo bakobwa ba Mvuyekure, yavuze ko yigeze no kwitaba ku biro by’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, ngo asobanure niba koko ari we uzashyingirwa na Dusabemungu. Yagize ati “yari yatureze ko ngo bari bamushyingiye njyewe, erega ni njyewe avuga, gitifu ambonye avuga ati uyu mukobwa ntago ari we bamushyingira rwose, asubize amerwe mu isaho sindi umukazana we.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa shyogwe yavuze ko iki kibazo atakizi ariko agiye kugikurikirana. Iki kibazo kigiye kumara imyaka irenga ibiri giteza amakimbirane, kuko kuwa 2 ukwakira 2020 uwari umunyamabanga nshingwabikirwa w’akagari ka Ruli yagejejweho iki kibazo, imyanzuro yafashwe mu nyandiko igaragara, ingingo yo gutenda (gukora akazi uzahembwa umugeni) nta kintu yigeze ayivugaho.

Icyo gihe Gitifu yanditse ategeka ko Mvuyekure nta murimo n’umwe agomba gukoresha Dusabemungu niyo Dusabemungu yajyayo, ndetse ategeka ko amuhemba ibihumbi 5frw, ngo kuko Mvuyekure yemeraga ko uwo muhungu yahakoze iminsi 5 gusa, ariko nyuma y’imyaka 3 icyo kibazo ntikirakemuka, abaturage bakaba basaba ubuyobozi kugikemura kuko ngo babone kiri guteza amakimbirane.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umusore witeguraga gukora ubukwe yitabye Imana bitunguranye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved