Umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rutsiro ari guhigwa akakekwaho gukubita nyina bikomotse ku businzi, yamenya ko byamuviriyemo urupfu agatoroka.
Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro.
Amakuru ava mu baturage bo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi mu Mudugudu wa Kabakiza yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa 29 Mata 2025 Saa 20:00.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yavuze ko hakomeje ipererera ku rupfu rwa nyakwigendera.
Ati “Twahawe amakuru n’Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore wari ufite imyaka 38, yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n’umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.”
“Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk’uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n’uyu muhungu we bakabigira ibanga.”
Akomeza avuga ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho, dore ko umugore we akaba umukazana wa nyakwigendera ariwe wari umurwaje.
Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa.