Ni mu karere ka kicukiro mu murenge wa Kicukiro ho m’umugi wa Kigali, hari umusore witwa SINDIHEBA, ukimubona uhita ubona umubiri we wose urimo gushishuka uhereye hasi kugera hejuru ndetse udasize n’umutwe. Mukanyandwi Marceline niwe mubyeyi w’uyu mwana avuga ko amazina ye yombi yitwa SINDIHEBA NGABONZIZA avuga ko uyu mwana SINDIHEBA ajya kuvuka, yavukiye mu kintu cy’ishashi, k’uburyo bagikuraho amatwi yavuyeho, n’amaso avaho mbese byose bivaho.
Uyu mubyeyi w’uyu mwana avuga ko uyu mwana avuka ameze gutya byabatangaje cyane k’uburyo babuze uko babigira, bahita bamwihutana mu bitaro bya CHUK bamushyira mu cyuma bashyiramo abana bavutse batameze neza (couveuse) babashyiramo, ariko nabyo biranga bamubwira ko yatwara umwana we kuko ntacyo kumukorera gihari. Uyu mubyeyi abivuga yabivugaga mu marira menshi k’uburyo byabaye ngombwa ko umunyamakuru amwihanganisha.
Mu marira menshi uyu mubyeyi yavuze agahinda ahura nako buri munsi kuva yabyara uyu mwana, aho bahora bamutoteza bavuga ko yabyaye nyabingi ndetse Atari n’ibyo gusa ahubwo abantu bacitse iwe kubera uyu mwana, gusa umwana we akomeza kumunambaho kuko ariwe wamwibyariye. Uyu mubyeyi avuga ko SINDIHEBA afite imyaka 17 ubu ngubu ngo ariko avuka, intoki, amaso ndetse n’amaboko ntabyo yagiraga.
Marceline umubyeyi w’uyu mwana SINDIHEBA bamubajije niba uku ameze, urebeye kuri aya mafoto niba ariko yavutse ameze, asubiza ko ariko yavutse ameze, ikindi kandi ngo yagendaga nk’inzoka yikurura hasi, abantu bakamubwira ngo ajye kumujugunya gusa akabyanga, ngo icyo gihe noneho ikintu kimutera agahinda ni ukuntu umugabo we ari nawe se w’uyu mwana yahise amusiga, ndetse n’ababyeyi ba Marceline nabo bahita bapfa, mbese ngo uyu mwana avuka byatumye abantu bose bamushiraho.
Mu gahinda kenshi cyane umunyamakuru yabajije nyina wa SINDIHEBA niba nk’iyo bamusize amavuta wenda uruhu rwe nta kintu rugabanukaho, amusubiza ko koko ariko bimeze, kubera ko nk’iyo yagize amahirwe akabona amafranga wenda yahinze cyangwa akabona ahantu akora ikiraka akagura amavuta akamusiga, uruhu rwe rugerageza koroha nubwo bitari ibya cyane. Ikindi kandi ngo ntago wamusiga ubuto ngo bikunde. Bamubajije kubijyanye n’amaso ye uyu mubyeyi avuga ko nk’iyo agiye kuzuba agakuramo ingofero atabasha kureba, ngo gusa iyo ari ahandi hantu hasanzwe abasha kureba k’uburyo n’iyo umuhaye phone amenya umuntu uhamagaye.
Ibyo byatumye umunyamakuru abaza uyu mubyeyi niba SINDIHEBA yaba yarageze ku ishuri, uyu mubyeyi avuga ko TONZI uzwi nk’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yigeze kujya amujyana ku ishuri, gusa ngo icyo gihe byari bigoye cyane kubera ko kuhagera ava m’urugo kugera ku ishuri byari bigoye cyane bisaba amafranga y’amatiki, bituma uyu mubyeyi amureka amwicaza m’urugo ishuri ararireka.
Abajijwe uko SINDIHEBA mu mikurire ye yari abanye n’abandi bantu cyane cyane abana bagenzi be, Marceline yavuze ko abantu bose bamutinyaga cyane, k’uburyo iyo yabegeraga bamukwenaga bavuga ko arabarya bagahunga, ibyo byatumye yigumira mu nzu gusa ubudasohoka, akomeza avuga ko nanubu hari abakimutinya nubwo wenda Atari bose, kuko hari abana baza bagakina nawe. Gusa ngo abatoteza bakuze bakavuga babwira abandi bantu ngo ntibazagere m’urugo rwabo ngo hari umwana w’ikimuga ndetse n’ibindi umubyeyi bikamubabaza ariko akabura icyo abikoraho.
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma uyu muhanzi TONZI yamuhaye amafranga yo gusubiza SINDIHEBA kwa muganga avuga ati” TONZI akimara kumpa amafranga nagiye k’umuganga w’uruhu, bampa amavuta y’ibihumbi icumi (10000frw) ndamusiga, ashize nshaka undi mpamagara ngo angoboke ariko ndamubura, gusa ayo mavuta Atari yashira umwana yajyaga k’uburiri ukabona uruhu rwe rurimo guhunguka ngasanga ku ishuka bimeze nk’umuntu wahamenye amajyanyi, nuko ashize ndabyihorera”.
Uyu mubyeyi bamubajije niba hari ikintu atekereza cyateye ubu burwayi bwa SINDIHEBA, avuga ko rwose ntabwo azi ndetse no kwa muganga nta kintu bigeze bamubwira. Uyu mubyeyi nyuma yo kuba abayeho gutya abantu bose baramutereranye umunyamakuru yamubajije uko we na SINDIHEBA bibanira bonyine uko basigaye babayeho arasubiza ati” nyine iyo tubonye uduha ikiro cy’ibirayi turarya, twakibura, ubwo tukaburara”.
Uyu mubyeyi yavuze ko uyu mwana ajya ku ishuri wabonaga ahubwo ako afite n’ubwenge kurusha abandi, ndetse iyo babaga bari mu ishuri TONZI yasabaga SINDIHEBA kujya imbere maze akaririmbira abandi banyeshuri, bituma umunyamakuru abaza uyu mubyeyi niba koko SINDIHEBA azi kuririmba, amusubiza ko azi kuririmba cyane kuko no muri television yo kwa TONZI bashyiragamo amashusho ye ari kuririmba. Akomeza avuga ko buri kazi kose ko m’urugo havuyemo guteka SINDIHEBA azi kubikora byose.
Umunyamakuru yegereye SINDIHEBA amubaza amakuru, SINDIHEBA mu kamwenyu amusubiza ko nta kibazo afite, nuko amubaza uko aba ari kwiyumva ari kumwe n’ubu burwayi bwe SINDIHEBA amusubiza aseka avuga ati” ubusanzwe nta kibazo mba mfite, gusa iyo ngiye ku izuba nibwo bindya”. Umunyamakuru yabajije SINDIHEBA igihe ajya yumva byamurembeje kurusha ibindi bihe, SINDIHEBA amusubiza ko ari igihe ari ku izuba cyonyine gusa bimumerera nabi naho ubundi aba ari ibisanzwe.
SINDIHEBA bamubajije uko biba bimeze iyo arimo kugenda munzira, asubiza avuga ati” ehhh, abantu baba barimo bantangarira, bakagenda bandangariye ariko njyewe ntago mba mbyitayeho ndakomeza nkigendera. Abantu bagenda banyibazaho, bakantoteza, bakambarira m’ubusaza bavuga ngo ndashaje, bakabona imyaka yanjye ari myinshi cyane, abandi bakampunga ntibamvugishe, ariko njyewe nkakomeza nkigendera”.
Mu mpano uyu musore afite harimo impano yo kuririmba, kuko afite indirimbo yitwa (VIVE) yaririmbanye n’umuhanzi TONZI usanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza. SINDIHEBA kandi yavuze ko atajya anakunda kurwaragurika, ikirenze ibyo iyo ari gukaraba ntanubwo bijya bimubangamira. Umunyamakuru aganira na mama we yamubajije niba haramutse hari umuntu ushaka kumuha ubufasha cyangwa se kumuvugisha hari numero yamushakiraho, Marceline amubwira ko numero yo kumushakiraho ari 0783066263. Abafite imitima ifasha mwamwegera mukamutera inkunga. ni inkuru dukesha AFRIMAX k’umuyoboro wa Youtube.
Reka nkwibutse ko kuri iki kinyamakuru cyacu twandika inkuru ndende z’uruhererekane, zivuga ku mateka, urukundo ndetse n’ubuzima. Ukunda gusoma ubu watangira inkuru turi gutangira yitwa IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya ubundi ukaryoherwa.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.