Umusore witwa Mwizerwa Bonavanture, afite imyaka 33, atuye I Kigali, Nyamirambo ahitwa Rwozamenyo, ariko avuga ko yavukiye mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, afite ababyeyi bombi n’abavandimwe babiri umuhungu n’umukobwa, niwe mukuru iwabo.

 

Avuga urugendo rwe rw’amashuri rwamugejeje mu gihugu cy’uburusiya kwigayo kaminuza, ariko ubu ubuzima bukaba ari bubi cyane, yavuze ko yize icyiciro rusange (Tronc commun) ahantu hitwa I Kageyo I Byumba, ahita ajya muri groupe official de Butare akaba ariho yanarangirije, abona buruse yo kujya kwiga mu burusiya muri kaminuza yitwa Universite de lycee de l’amitier du people yahoze ari Patrice Lumumba.

 

Mwizerwa yavuze ko ubwo bakoraga ikizamini cya leta mu mwaka wa gatandatu yari mubanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu kuko yagize amanota 9.4, akaba yari umunyeshuri wa karindwi., aho yigaga sciences humaine. Icyo gihe leta y’uburusiya itanga ama buruse yahise ajya kwiga amateka (history).

ABAFANA BA MAMA CHARLENE BATANGIYE KUMUNYUZAMO IJISHO

Mwizerwa Avuga ko mu rugendo rwe ajya muburusiya yagiye aziko aziga akaba docter mu mateka, ariko bikaba bitaragenze neza kuko atamazeyo igihe kinini, nyuma y’imyaka ibiri yaje kurwara indwara yitwa (Schizophrenia) ikaba indwara yataka imitekerereze y’umuntu, ibyiyumviro ndetse bigatuma yitwara bidasanzwe. Iyi ndwara bakunze kubyita (trouble mentale), nubwo ubushakashatsi buvuga ko butazi ikiyitera ariko bivugwa ko harimo nama stress, Deppression.

 

Mwizerwa yakomeje avuga ko yagombaga kwigayo imyaka 6 kugira ngo abe arangije nivo ya (masters). Akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko umuvandimwe wanamufashije kumwakira mu burusiya ubwo yajyagayo yamufashije akavugana na mubyara we basigaye babana ubungubu, amwoherereza itiki yo kumucyura akaba aribwo yagarutse mu Rwanda.

 

Yakomeje avuga ko ageze mu Rwanda yahise ajya I Ndera mu bitaro kurwarirayo, kuko yari arwaye kurwego Atari acyimenya ahubwo yumva ibintu by’amajwi ndetse akabona amashusho gusa, yamaze amezi 4 I Ndera aza gutaha akaba aribwo yagiye mu rugo agatangira kumenya abantu.

 

Yakomeje avuga ko yorohewe kuburyo afata imiti, ndetse n’indwara zo kwikubita hasi byari byaraje nk’inkurikizi byararangiye, kuri ubu leta ikaba imuha ubufasha bwo kugura imiti ndetse bakanamwishyurira ubwisungane mu kwivuza, aho iyo miti mbere yayifataga buri munsi, ariko ubu akaba ari k’urushinge rw’ukwezi bigaragaza ko igihe kizagera agakira ku rwego rwo kudafata imiti.

 

Yakomeje avuga ko aho aba ubu abana na mubyara we ukora ikiyede akaba ariwe umwitaho bisanzwe, ubu iyo yabonye akabaraga akaba akora ibiraka byo gufurira abantu muburyo bwo gushaka amafranga.

UBURANIRA NDIMBATI YAVUZE UKO URUBANZA RWAGENZE IMBERE MU RUKIKO

BARASHINJA SOCIETE YA MTN KUBAKORERA AKARENGANE

DORE VIDEO Y’IKIGANIRO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved